Kamonyi: Nyandwi arasaba ubutabera nyuma yo gukatwa igitsina na bagenzi ariko bakaba batarafungwa

9,604

Nyandwi wo mu Murenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi, arasaba ubutabera nyuma y’aho akaswe igitsina n’abagabo bivugwa ko basangiraga, ariko kugeza ubu bakaba batarahanwa.

Asobanurira umunyamakuru wa Radio/TV1, yavuze ko ibi byabaye muri Kamena uyu mwaka, nibwo yaje gutegerwa iwe n’abagabo bari bavanye mu kabari, maze bamukata igitsina hafi yo kukivanaho burundu, bamubwira ko yabatwaye telefoni.

Ngo bamukubitaga bamubwira ngo “Tubuze telefoni, utaduhaye telefoni yacu turakwica.”

Nibwo umwe ngo yamufashe ukuguru, undi afata ukundi, ukuboko, undi ukundi batangira kumugirira nabi.

Ati “Bamfuka umunwa, navugije induru kabiri, mu kuvuza indura bagapfuka umunwa. Bari bafite icyuma, barangije bankata igitsina.”

Nyuma y’aho aho bagizi ba nabi bamukase igitsina, baje gutabwa muri yombi ariko baza kurekurwa.

Bamwe mu baturanyi be na bo basanga ari ugushinyagurirwa ku kuba yarabuze urugingo rukomeye kandi ntahabwe ubutabera.

Umwe yagize ati “Biriya birutwa no kuba baramwishe akavaho. Ariko niba binabaye uko, ese niba tuzi ko Leta yacu ari umubyeyi, hakaba hakiri abantu babasha gukora ibintu bimeze kuriya, barangiza bakaza bakidegembya ngo twatashye, bakajya gukina ku mubyimba ku muntu baba baragize kuriya.”

Undi na we ati “Hariya ku gutsina niho hagize umuntu w’umugabo, nibwo buzima bwe. Urumva ko bamuhemukiye. Kugira ngo bamuhemukire kuriya kandi  banafungurwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudence, avuga ko  inzego z’ubutabera zakoze akazi kazo ariko bigaragaye ko abo bagabo nyuma yo kurekurwa baje gukomeza gutoteza uwo bahemukiye bashobora kongera gukuriranwa.

Yagize ati “Abantu baramutangiriye koko bamukorera urugomo, baranamukomeretsa, hanyuma ababikoze twarabafashe, tubashyikiriza inzego z’umutekano, RIB sistasiyo ya Musambira, barakurikiranwa ndetse barafungwa.

Iyo umuntu yashyikirijwe inzego z’Ubugenzacyaha, zikurikirana amakosa yakoze, iyo bibaye ngombwa arakatirwa igifungo bitewe n’uburemere bw’icyaha, ashobora kuba yafungurwa agakurikiranwa ari hannze.”

Yakomeje ati “Haramutse  hari ikibazo cy’uko hari abamwishima hejuru y’uko mu butabera nta cyakozwe, habaho  kongera kubafata, bakanaryozwa ibyo bari gukora  byo kwishima hejuru kandi baramwangije.”

Uyu mugabo wangijwe imyanya y’ibanga ye  nta cyizere afite ko yakongera kuzuza inshingano z’umugabo  akifuza  ko yavuzwa ndetse agahabwa n’ubutabera.

Yabwiwe n’abaganga ko ashobora kutazakira mu gihe yaba atabonye ubushobozi bwo kwivuza, agasaba abagiraneza kumufasha.

(Src:Radio/Tv1)

Comments are closed.