Agasanduku karimo imitwe y’abantu kibiwe mu gikamyo muri leta ya Denver

7,723
Kwibuka30
Hillbilly Mansion: Special Delivery

Ku ya 5 Werurwe nibwo Umujura winjiye mu gikamyo gitwara ibintu i Denver muri iki cyumweru dusoje maze atwara agasanduku k’imitwe y’abantu.

Nk’uko byatangajwe n’ishami rya polisi rya Denver muri leta zunze ubumwe za Amerika, iyi kamyo yari iparitse mu burasirazuba bwa Denver ubwo umuntu yinjiraga hagati ya saa munani n’igice z’amanywa na saa mbiri n’umugoroba. uyu muntu utaramenyekana yibye dolly nagasanduku kanditseho “exempt human specimen.” Iyo sanduku ikaba  yari yuzuye imitwe yabantu yagenewe gukoreshwa mubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Kwibuka30

Agasanduku kandi karho ikirango cya “Science Care” hakaba ari ahantu abikwa ibice by’umubiri bishobora gutangwa ku bantu bafite ibibazo mu rwego rwo gusimbuza ibidakora, ndetse hakaba hifashishwa mu bushakashatsi akaba ari ibitaro bikorera Phoenix muri leta zunze ubumwe za Amerika

Shipping of Biological Samples - Intra Canada - Eve Technologies

Kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Werurwe, abapolisi ba Denver bavuze ko kugeza ubu nta muntu wigeze atabwa muri yombi, kandi abashinzwe iperereza barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bakusanye amakuru menshi kandi bagarure ibisigazwa by’abantu byibwe.

Itangazo abafite mu nshingano gukurikirana ibi byaha batanze riragira riti: “Niba umuntu asanze agasanduku karimo imitwe yabantu katakaye cyangwa kari ahantu runaka, abayobozi barasaba ko bahita bahamagara ishami rya polisi rya Denver kuri 720-913-2000. Niba hari ufite amakuru yinyongera, arashishikarizwa guhamagara abashinzwe  Guhagarika Ibyaha  muri Metro Denver kuri (720) 913-STOP (7867).”

Comments are closed.