Kamonyi: Umusore w’imyaka 25 yahishuye impamvu yasambanije nyina ku gahato

10,088
Kamonyi: Umurenge wa Mugina mu byumweru bibiri ukomeje guhiga indi yose –  Intyoza

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahoto nyina wamubyaye.

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, urukiko rwo mu Karere ka Muhanga rumukirikiranyeho icyaha cyo gufata no guasambanya ku gahoto nyina wamwibyariye w’imyaka 61 y’amavuko akavuko ko iyo yamurebaga yumvaga amufitiye irari ryinshi kugeza ubwo amwifuje agahitamo kumusambanya ku gahato.

Dosiye y’uno musore wakoze amahano atamenyerewe mu mitwe y’Abanyarwanda yashyikirijwe ubugenzacyaha mu Karere ka Muhanga taliki ya 11 Mutarama 2022, nabwo bukaba bwaramaze kuyishyikiriza urukiko aho mu iburanishwa rya mbere uno musore yiyemereye ko yasambanije ku gahoto nyina umubyara abitewe n’irari kuko yari azi neza ko n’ubwo yabimusaba atari kubyemera.

Umubyeyi ubyara uno musore nawe ubwe yemera ko umuhungu we yamukoreye ibyamfurambi akamusambanya ndetse ku gahato, uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uno muhungu we yari asanzwe afata ibiyobyabwenge agakeka ko aricyo cyaba cyaramuteye gukora iryo shyano.

Uwo usore aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko, yakatirwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko itegeko ribiteganya mu ngingo yaryo ya 134 al.5 pt.3 ry’itegeko No:68/2018 ryo kuwa 30/08/2018.

Comments are closed.