COTE D’IVOIRE: Abantu bane bagwiriwe n’inzu barapfa, abarenga 30 barakomereka

6,176

Abagera kuri bane bapfuye abandi 30 barakomereka ubwo inzu y’amagorofa ane yabagwiraga mu karere ka Cocody mu murwa mukuru Abidjan.

Abashinzwe kuzimya inkongi bavuze ko iyi mpamuka yabaye mu ijoro ryo kuwa mbere.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu myaka ibiri ishize, gusa abayikodesha bavuga ko gusaduka(Crack) byagaragaraga mu gihe cyo kuyubaka.

Ubuyobozi butangaza ko hagiye gutangira iperereza kuri iki kibazo.

Minisitiri w’ubwubatsi, imiturire n’imitunganyirize y’imijyi , Bruno Nabagne Kone, yageze ahabereye iri sanganya, atangaza ko impanika nk’izo arizo kwirindwa mu gihe abantu bakwita kubyo bakora.

Yavuze ko Minisiteri ayoboye izakomeza gusenya inzu zishobora gutera akaga.

Mu cyumweru gishize, indi nyubako yaraguye mu karere ka Treichvile, muri Abidjan hapfa abantu barindwi.

Iyi Minisiteri ,umwaka ushize, yatangaje ko inyubako nyinshi zo mu mujyi wa Abidjan zubatswe nta byangombwa zifite.

Comments are closed.