Kamonyi: Urugaga RICH rwabafashije kubana neza nyuma y’imyaka irenga 17 babana mu makimbirane

4,709
Kwibuka30

Umwe mu miryango yahuguwe n’Urugaga rw’amadini n’matorero mu kubungabunga ubuzima (RICH), ku makimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugaragaza ko amakimbirane yahoraga mu rugo rwabo yabangirije byinshi, ariko ukavuga ko ubu babanye mu mahoro n’urukundo ndetse ko bari kugera ku bikorwa by’iterambere.

Ni nyuma y’uko Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima(RICH) babegereye bakafasha kuva mu makimbirane yari yarasubije inyuma umuryango wabo.

Dusabumuremyi Emanuel n’umugore we Mukamana Domitile batuye mu Murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi, bakaba bamaranye imyaka 21 bashakanye.

Uyu mugabo wiyemerera ko ari we nyirabayaza w’amakimbirane yahoraga mu muryango we, avuga ko yahombye byinshi mu gihe kigera ku myaka 16 atabanye n’umugore we neza, ndetse akemeza ko nyuma y’uko baganirijwe n’urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima, ubu ibintu byahindutse amahoro akaba ahinda mu rugo rwabo.

Yagize ati”Sinaryaga iwange mu rugo, ntabwo banteguriraga ibikwiye umugabo mu rugo iwange. Nari nk’umupagasi iwange kandi narubatse urugo, ariko ubu urugo rwacu rumeze neza nk’ururimo umugabo n’umugore bafatanyije”.

Yakomeje agira ati”Icyo nagishimiye RICH kuba yaraduhuje, kuko iyo itaza kudufasha ndakeka ko mba ntakiriho cyangwa nawe atakiriho, kuko byari bigeze aharenga”.

Dusabimana avuga ko bitewe nuko yiyunze n’umugore amahoro akagaruka mu muryango, n’abana bari barabataye bagarutse ubu bameze neza mu rugo.

Umugore we Makamana Domitile, nawe agaragaza ubuzima bugoye yari abayemo mbere y’uko bahura na RICH, bwazagamo n’ihohotera rishingiye ku gitsina ku buryo byageze n’aho abana bumva ko batakigira se.

Agira Ati”Ikibazo nari nkifite kuko umugabo yabaga ukwe nange nkaba ukwange, ndetse kenshi twateka ibiryo akajya mu gikoni akamenamo umusenyi abana ntibabe bakiriye. Abana iyo babonaga ahingutse barirukaga bagahunga, ku buryo batari bakimufata nka se”.

Kwibuka30

Nyuma y’uko RICH Ibaganirije, barasubiranye batangira ubuzima bushya buzira amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba ariho Dusabumuremyi Emmanuel ahera agira inama abagabo bagenzi be bafite imyitwarire nk’iyo yahoranye, guhinduka bakareka kuba ikibazo ku miryango yabo, kuko bidindiza urugo.

Ubwo urugaga rw’amadini n’amatorere mu kubungabunga ubuzima rwasozaga umushinga w’imyaka ine, ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango, umuyobozi w’uru rugaga Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko urugo rurimo amakimbirane agira ingaruka kuri buri wese, ndetse ko ariyo mpamvu bahagurutse ngo bafashe imiryango ifite ibyo bibazo.

Yagize ati”Usanga urugo rurimo amakimbira buri wese aba abayeho nabi. Ari umugabo abayeho nabi, ari umugore abayeho nabi, ari n’abana babayeho nabi. Kwicara bakavuga bati’dufite inyungu mu kumvikana tukabana, kuruta uko tujya mu makimbirane n’amahane, noneho abantu bakagarura ubwenge ku gihe bakongera bakagira ubuzima bwiza”.

Akomeza ati”Nibyo byatumye nk’amadini n’amatorero duhaguruka kugira ngo dutange umusanzu wacu muri iki kibazo kiremereye”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette avuga ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa beza mu guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati”Dukoresheje izo mbaraga abanyamadini bafite mu kugaragaza ibyo bibazo bihari kandi bikibangamiye umuryango nyarwanda, twaba tunyuze mu nzira nziza. Twumva rero ko kuba ari abavuga rikumvikana banadufasha kugeza ubutumwa ku banyarwanda benshi bashoboka, ndetse no kudufasha mu bikorwa byose turimo byo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Mu myaka 4 uyu mushinga umaze ukorera mu turere 6, imiryango 995 yari ibanye mu makumbirane yaraganirijwe. Ni  mu gihe kandi abarenga 1000 bahohotewe bahuguwe ndetse bafashwa kwiteza imbere.

Abagera ku bihumbi 300,000 bagezweho n’ubutumwa bujyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu bukangurambaga bwanyujijwe mu itangazamakuru, mu nama rusange no mu nsengero.

Umuyobozi w’urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima Antoine Cardinal Kambanda asanga abantu bakwiye kubana mu mahoro




Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette avuga ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa beza mu guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Comments are closed.