Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yashyingiranwe n’umugore wa kabiri muri Tanzania

9,539
Kwibuka30

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yaraye akoranye ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana Cassandra Rayan mu muhango wabereye mu gihugu cya Tanzania aherereyemo.

Haruna ntabwo yaje mu Rwanda nkuko bagenzi be Migi na Kagere Meddie babigenje kubera Covid-19,ahubwo yahise atangira gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa Cassandra Rayan.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru,Funclub.rw, ni uko mbere y’uko Haruna ava mu Rwanda yabanaga n’umugore we basezeranye Uwineza Consolee gusa akaba yarasubiye muri Tanzania ari kumwe n’uyu Cassandra Rayan bikaba byanarangiye bafungiyeyo indowa nkuko babyita muri iri dini rya Islam.

Uyu mugabo yungukiye mu kuba muri Tanzania nta mikino ihari ahitamo gusezerana imbere y’Imana n’uyu Cassandra,uzwi ku mazina ya Cassa Rayan ku mbuga nkoranyambaga.

umugore washyingiranywe na Haruna ababa yitwa Cassandra Rayan
Kwibuka30

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Haruna n’umugore we wa mbere bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nkuko idini rye ribimwemerera.

Haruna Niyonzima ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Leave A Reply

Your email address will not be published.