KARASIRA aratakambira abamushukaga kumufasha nyuma yaho yirukanywe mu kazi ka Leta

13,135
Arasaba abo hanze kumushyigikira no muri ibi bihe bimukomereye

Nyuma y’aho kaminuza y’u Rwanda imwirukanye kubera icyo yise imyitwarire idahwitse, Bwana Karasira aimable aratakambira abamushukaga kumufasha.

Tariki ya 14 Kanama 2020, nibwo Kaminuza y’u Rwanda yandikiye Bwana KARASIRA Aimable ibaruwa imwirukana mu kazi ko kwigisha ni ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wayo, Prof. Philip Cotton, muri iyo baruwa Bwana KARASIRA ashinjwa amakosa ane yagiye akora mu bihe bitandukanye.

KARASIRA yagiye yumvikana kenshi anenga ubuyobozi bw’igihugu n’uburyo imwe mu myanzuro ifatwa, ibyo akabikora abinyujije ku muyoboro we wo kuri youtube, ibintu bitashimishije bamwe mu bayobozi, ariko icyaje gukongeza ibyo byose muri iyi minsi ni aho KARASIRA Aimable yavuze ko atifuza kuba Umunyarwanda, ko yicuza kuba ari Umunyarwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Real Talk, Bwana KARASIRA Aimable yavuze ko nawe ubwe yemera ko hari aho yarengereye cyane, ariko ibyo byose akaba yarabiterwaga na bamwe mu Banyarwanda baba hanze bamwumvishaga ko ibyo arimo ari byiza, ndetse bakamuha n’ingingo z’amategeko zimurengera.

Arasaba abo hanze kumushyigikira no muri ibi bihe bimukomereye

Aravuga ko yashutswe n’abanyarwanda baba hanze y’igihugu akabasaba ubufasha mu gihe nk’iki Leta imaze kumuhagarika.

Abajijwe abo avuga ko bamushukaga, yavuze ko hari bimwe mu biganiro yitabiraga byakorwaga n’amatereviziyo yo hanze, maze nabo bakamuha ka moral bamwumvisha ko ibyo arimo ari sawa.

Igihe ni iki, nimunfashe rero”

Bwana KARASIRA Aimable wamenyekanye cyane nka PROFESSOR NIGGA aragira ati:” igihe ni iki. Nibanyereke ko koko bamfashije, ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanje, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.

Karasira Aimable afite impamyabumenyi yo mi kiciro cya gatatu (Masters), yatangiye kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda ishami rizwi nka KIST mu mwaka wa 2008, amakuru dufite nuko umwarimu wo ku rwego rwe ahembwa amafranga y’u Rwanda 800,000frs buri kwezi.

Comments are closed.