Imibare y’abarwayi ba covid-19 ikomeje kuzamuka cyane, benshi bakomeje kwibaza impamvu

6,935
Kwibuka30

Abantu benshi bakomeje kugira impungenge bitewe n’uburyo imibare y’abarwayi ba covid-19 ikomeje kwiyongera

Mu Rwanda imibare y’abarwayi ba coronavirus yongeye kuzamuka ku rwego ruri hejuru muri iyi minsi itatu yonyine bituma abantu benshi bagira impungenge bakibaza n’impamvu ituma imibare izamuka mu gihe Leta iba yagerageje kuburira Abaturarwanda uburyo bakoresha mu kwirinda icyo cyorezo.

Kwibuka30

Kuri iki cyumweru cyonyine, abanduye covid-19 barenze ijana bagera kuri 101, imibare itari iherutse mu minsi ya vuba.

Mu bantu 101 basanzwemo ubwandu bwa covid-19, 80 bose ni abo mu mugi wa Kigali bakaba babasanze mu masoko ya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana no mu isoko ryo mu mugi rwagati, mu gihe mu Karere ka Rubavu na Rusizi hagiye habonekamo 9 muri buri Karere, i Huye haboneka umwe, i Nyamasheke naho haboneka 2.

Ministeri ikomeje kwibutsa abantu bose kudakerensa Covid-19, Dr Sabin uhagarariye ikigo cy’ubuzima, yavuze ko hamaze kubaho kudohoka mubyo kwirinda, abonera akanya asaba abaturarwanda kongera ubwirinzi mu guhashya icyorezo cya coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.