Karongi: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’imbabura baraje mu nzu

2,750
Kwibuka30

Hari abasore babiri bari basanzwe babana mu nzu imwe basanzwe mu nzu bapfuye, birakekwa ko baba bishwe no kubura umwuka kubera imbabura baraje mu nzu.

Mu murenge wa Rubengera, akagali ka Gacaca, mu mudugudu wa Kamuvunyi ho mu Karere ka Karongi haravugwa urupfu rw’abasore babiri umwe witwa Niyomugabo Karim w’imyaka 17, na mugenzi we witwa Ishimwe James wari uri mu kigero cy’imyaka 20, aba bombi bakaba basanzwe mu nzu bapfuye, abaturanyi bagakeka ko baba bazize kubura umwuka byatewe n’imbabura yaka baraje mu cyumba bararamo.

Amakuru y’urupfu rw’aba basore yatanzwe n’abavandimwe babo nyuma y’aho babonye batinze kubyuka, umwe muri bo ku murongo wa terefone yagize ati:”Kuri uyu wa gatatu baraye ari bazima, ariko tubona batinze kubyuka, maze tujya mu cyumba kureba icyo babaye maze dusanga bashizemo umwuka nibwo twihutiye kubibwira inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Bwana Nkusi Médard, yavuze ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Yagize ati:”Kugeza ubu ikibazo kiri mu maboko y’ubugenzacyaha RIB, nibo bari gukora iperereza kugira ngo hashakishwe icyabishe, gusa kimwe n’abandi, turakeka ko bagize ikibazo cyo kubura umwuka kubera imbabura yaka bari baraje aho barara”

Amakuru dufite kugeza ubu, ni uko imirambo ya ba nyakwigendera yamaze kugezwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.