Karongi: Bwana Thomas yapfuye yiyahuye nyuma yo gushyamurana na se akamwicisha agafuni.

7,227
Kwibuka30
Gitifu w'Akarere ka Karongi yeguye - IGIHE.com

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Mutuntu yaguye mu Bitaro bya Kigali CHUK mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 nyuma yo gushyamirana n’umuhungu we akamukomeretsa bikomeye, umuhungu we na we bamusanze yiyahuye nyuma yo gutoroka aho yari arwariye.

Ba nyakwigendera ni Nzaramba Felicien w’imyaka 47 y’amavuko, n’umuhungu we Sindikubwabo Thomas w’imyaka 23.

Imirwano itoroshye yahuje uriya mugabo n’umuhungu we babanaga mu rugo,ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021 iturutse ku businzi nk’uko amakuru abivuga.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko bariya bantu barwanye bakoresha “agafuni”, nyuma yo gukomeretsanya bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musango mu Murenge wa Rwankuba, umugabo yari arembye cyane bamujyana ku Bitaro bya Kibuye, naho bamujyana i Kigali muri CHUK ni naho yaguye.

Umuhungu yari ku Kigo Nderabuzima cya Musango, nyuma yo kumva inkuru y’uko Se yapfuye yatorotse aho yari arwariye, nyuma y’iminota 40 bamusanga yiyahuye akoresheje umugozi mu Karari ka Rwariro, mu Murenge wa Gitesi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu witwa Rwandekwe Songa, asaba abaturage kutihererana amakimbirane ahubwo bakayageza ku Masibo babarizwamo, byakwanga bakabijyana mu buyobozi bwo hejuru bukabikemura.

(Src:Umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.