Karongi: Mukase Valentine yatorewe kuyobora Akarere asimbura Mukarutesi

1,876

Mukase Valentine wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi ni we watorewe kuyobora aka Karere muri iyi manda isigaje umwaka umwe ngo irangire.

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023, yari agamije kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 11 zitagiraga bamwe mu bayobozi.   

Kimwe n’utundi Turere, Akarere ka Karongi kari gafite abakandida 8 bagomba kuvamo umwe usimbura uwahoze ari Umuyobozi Mukarutesi Vestine wegujwe n’Inama Njyanama tariki ya 23 Ukwakira 2023.

Aka karere kari kamaze iminsi 45 kayobowe by’Agateganyo na Niragire Theophile wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Mu itangazo ryo kweguza Mukarutesi Vestine wayoboraga aka Karere bavugaga ko atakibasha kuzuza inshingano uko zikwiye bituma bamuhagarika  ku buyobozi bw’aka Karera.

Mukase Valentine ugiye kuyobora muri iyi manda afite amahirwe yo kuzongera kwiyamamaza muri manda itaha.

Comments are closed.