DRC: Birangiye umujyi wa Mushaki ugiye mu maboko ya M23 nyuma y’imirwano ikomeye

2,198
Kwibuka30

Amakuru yizewe aturuka ku mirongo y’urugamba aremeza ko ingabo zo mu mutwe wa M23 zimaze kwigarurira umujyi wa Mushaki nyuma y’imirwano ikaze yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Amakuru dukesha bamwe mu bakunzi bacu baherereye hakurya mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aremeza ko umutwe wa M23 umaze kwigarurira umujyi wa Mushaki nyuma y’imirwano ikaze yatangiye ahagana saa munani z’urukerera kuri uyu wa kane.

Bwana Rusingiza Joel utuye i Goma yatubwiye ko ayo makuru yizewe kandi ko uwo mujyi ku munsi w’ejo wari uri mu maboko y’ingabo z’Uburundi zagiye mu butumwa bwo kurwanya uwo mutwe wa M23. Uwo mugabo yagize ati:”Nta gushidikanya kurimo, uwo mujyi ubu umaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23, habaye imirwano ikomeye cyane mu ijoro ryakeye, twumvaga urusaku rw’imbunda ziremereye, ariko birangiye Abarundi birukankiye hano i Goma nza za Masisi

Kwibuka30

Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru ba Kivu24, avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 bakomereje ahitwa Muremure, agace karimo ingabo za FARDC.

Kugeza ubu nta makuru aturuka ku ruhande rwa FARDC aremeza ifatwa ry’uyu mujyi uzwiho kugira ibirombe bitari bike bya zahabu n’andi mabuye y’agaciro.

Twibutse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ingabo za Congo FARDC zari zatanze itangazo ry’ihumure ku batuye i Goma aho zababwiye ko batagomba kwikanga kuko uwo mujyi ucunzwe cyane ku buryo umwanzi adashobora kuwugabaho ibitero.

(Inkuru ya Uwase Rehema/www.indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.