Karongi: Umunyeshuri witwa Josiane yaraye arohamye mu Kivu arapfa

9,102
1 Day Lake Kivu Karongi Shores Experience

Umukobwa witwa Nzayisenga Josiane wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.

Iyi mpanuka yabaye saa sita z’amanywa kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, ubwo uyu mukobwa utari uzi koga yari yajyanye na bagenzi be koga mu Kiyaga cya Kivu.

Aba banyeshuri bari barindwi bagiye ku Kiyaga cya Kivu ubwo bari bamaze gukora ikizamini cya nyuma gisoza igihembwe cya kabiri.

Nyuma yo kurohama umwe muri bagenzi be yagerageje kumurohora na we ashaka kurohama.

Abaturage bari mu kazi hafi y’aho byabereye bumvise abana bataka bajya kurohora Nzayisenga basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi wa GS Kibuye Hakizimana Tharcisse yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu munyeshuri ari we wa mbere wo muri iki kigo utakarije ubuzima muri iki kiyaga asaba abanyeshuri kurushaho kugira amakenga.

Ati “Abanyeshuri turabasaba kwirinda kwegera Ikiyaga cya Kivu, dukomeza gufatanya n’ababyeyi ugkira ngo tubabuze kwegera kiriya Kiyaga”.

Nyuma yo kumurohora, RIB yahageze ikora iperereza, umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Kibuye uhakurwa n’umuryango we.

Comments are closed.