Kayonza: Emmanuel w’umukinishi yiyahuye nyuma yo kuvuga ko arambiwe kubaho.

6,611
Kwibuka30
Kayonza District - Wikipedia

Umugabo witwa Emmanuel Ndayisaba w’imyaka 27 basanze yiyahuye umurambo we bawusanga ku muhanda nyuma yo kwirirwa avuga ko yumva arambiwe kubaho ku isi y’agahinda

Umusore witwa Ndayisaba Emmanuel uri mu kigero k’imyaka 27 wari utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza wagaragaye ku muhanda nyuma y’amasaha make atangarije inshuti ze ko arambiwe kubaho.

Umurambo w’uyu musore wagaragaye ku muhanda wo mu Kagari ka Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange nyuma y’amasaha make abwiye bagenzi be ko arambiwe kubaho.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore Ndayisaba ku Cyumweru yiriwe asangira inzoga na bagenzi be ari nako ababwira ko arambwiwe kubaho kubera ibibazo bitandukanye.

Kwibuka30

Inshuti za nyakwigendera Ndayisaba zabwiye ubuyobozi ko yazibwiye ko agiye kugura umuti wo kwica imbeba ziri mu rugo rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murenkezi Jean Claude, yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.

Yagize ati “Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk’ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk’aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by’imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n’abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.”

Yongeyeho ko bategereje ibizamini bya muganga kugira ngo bamenye icyo Ndayisaba yazize.

Uyu Ndayisaba Emmanuel, ubusanzwe avuka mu Karere ka Rwamagana, yari umukanishi nyuma yo kuva mu kazi k’ubumotari.

UNDI MUMTU ASANZWE MUNZU YISHWE I KAYONZA. - YouTube
Leave A Reply

Your email address will not be published.