Kenya: Batandatu bo mu muryango umwe bishwe batwikiwe mu nzu

8,713
Kwibuka30

Abantu batandatu batwikiwe mu nzu barapfa  i Kandara mu gace ka Murang’a muri Kenya mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Umubyeyi w’umugore, abana be batatu n’abuzukuru babiri nibo baguye muri iki gitero cyahahamuye abatuye muri ako gace.

Kwibuka30

Murumuna w’umugore wapfuye yatawe muri yombi n’ubuyobozi bwo muri ako gace ngo akorweho iperereza kuko bikekwa ko afite aho ahuriye n’ibyabaye.

Uyu ukekwa bivugwa ko yari amaze igihe aba mu nzu imwe na ba Nyakwigendera, ngo yabanje kwimura ibintu bye mbere y’uko iyi nzu itwikwa.

Abaturanyi bavuga ko uwitabye Imana na murumuna we bakundaga gutongana, nubwo ibyo bapfaga bitarameneyekana.

Ukekwa yajyanwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kabati mu gihe iperereza rikomeje.

Comments are closed.