Tunisia: Abashaka ubuhungiro barenga 10 basanzwe bapfuye nyuma yo kurohama mu nyanja

7,810
Kwibuka30

Ubuyobozi muri Tunisia bwatangaje ko bwabonye imirambo 13 y’abashaka ubuhungiro igizwe n’abagore batandatu n’abana batandatu, nyuma y’uko ubwato barimo burohamye bugerageza kwambuka inyanja bugana mu Butariyani.

Aba bose baturuka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bakaba bari mu bwato bubiri bwahagurutse ku cyambu cya cy’inyanja ya Mediterane ku mujyi wa Sfax nk’uko umuyobozi w’inteko yabitangaje.

Kwibuka30

Abashinzwe ubutabazi barokoye abantu 37 kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, ariko abarenga 10 ntibaraboneka.

Tunisia na Libya ni ibihugu abashaka ubuhungiro bakunda kunyuramo bashaka kwerekeza mu bihugu by’Uburayi, ndetse bakagenda mu bwato butujuje ubuziranenge bwo kugenda mu nyanja.

Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi(UNHCR) abagera ku 1,300 barohamye mu nyanja banaburirwa irengero mu nyanja ya Mediterane, ibi bituma haba inzira y’urupfu ku bimukira ku Isi.

Comments are closed.