Nyamagabe: Babiri bafatanwe udupfunyika 992 tw’urumogi

7,648

Polisi y’ u Rwanda mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mata yafashe abantu 2 bafite udupfunyika tw’urumogi 992.

Abafashwe ni Baraturwango Jean wafatiwe mu Murenge wa Gatare afite udupfunyika tw’urumogi 886 na Tuyishime Eddy wafatiwe mu Murenge wa Gasaka afite udupfunyika tw’urumogi 106.


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bababonye bagiye kurukwirakwiza.

Ati: “Polisi yahawe amakuru n’abaturage bo mu duce dutandukanye bavuga ko hari abagabo 2 bacuruza urumogi bari muri gahunda zo kujya kurukwirakwiza. Uwitwa Baraturwango yafashwe ubwo yarashyiriye urumogi abakiriya be bo mu kagali ka Ruganda, afatirwa mu Kagali ka Bakopfo afite udupfunyika tw’urumogi 886.”

Yongeyeho ko Polisi yashyize bariyeri mu muhanda munini uva Rusizi ugana I Kigali, nibwo bahagarikaga imodoka bayisatse basanga uwitwa Tuyishime afite agakapu karimo udupfunyika tw’urumogi 106, nawe atabwa muri yombi.

SP Kanamugire yaburiye abantu bose bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yabo yose yamenyekanye, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

SP Kanamugire yashimiye abaturage uburyo bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu gutahura abanyabyaha, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’aho babonye abacuruza ibiyobyabwenge.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Comments are closed.