Kenya: ikamyo yari itwaye amacupa ya Gaz yaturitse itwika imodoka 4 zirakongoka

7,061

Imodoka zigera kuri enye zahiriye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye amacupa ya Gaz, igaturikira mu muhanda wa Mai Mahiu – Nairobi.

Umuriro ugurumana n’imyotsi myinshi byaturukaga mu modoka ziri gushya, mu gihe abaturage benshi bari hafi aho  ngo barebe ibiri kuba.

Abashinzwe kuzimya inkongi z’imiriro bagaragaye bagerageza kuzimya iyo kamyo, mu gihe abaturage bari barimo gufata amafoto.

Amashusho yafotorewe aho byabereye agaragaza ikamyo iri mu bibatsi byinshi by’umuriro wakongeje n’izindi modoka. Amatsinda y’abatabazi yoherejwe aho ibi byabereye.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Limuru, Eilen Mola, yavuze ubwo ikamyo yari ijyanye Gaz i Kisumu yageraga hafi y’ishuri rikuru rya Ngenia ku muhanda wa Mai Mahiu,  yatangiye kugira ibibazo itwika n’izindi modoka enye.

Polisi ivuga ko kugeza ubu imyirondoro y’abagizweho ingaruka n’iyo mpanuka bataramenyekana.

Amakuru amwe avuga ko imodoka zakongokeye muri iyi mpanuka ari zirindwi

Comments are closed.