Kenya: Leta yahagurukiye ikibazo cy’abasinzi itegeka ko umujyi umwe utarenza akabare kamwe

6,154
Kwibuka30

Leta ya Kenya yavuze ko yahagurukiye ikibazo cy’ubusinzi bukabije muri icyo gihugu, itegeka ko utubare tugabanywa ku buryo buri mujyi utagomba kurenza akabare kamwe.

Leta ya Kenya yatangaje ko imaze guhagurukira ikibazo cy’ubusinzi kimaze gufata intera yo hejuru muri icyo gihugu ku buryo yafashe umwanzuro kugeza ubu utavugwaho rumwe mu baturage bo muri icyo gihugu.

Guverinoma yatangaje ko guhera mu kwezi kwa kabiri hagomba kubahirizwa itegeko ry’akabari kamwe muri buri mujyi, ndetse ko amasaha yo gufungura akabari agomba gutangira saa kumi n’imwe (17heures) z’umugoroba kagafunga saa tanu (23heures).

Visi perezida wa Kenya Bwana Rigathi Gachagua yavuze ko icyo cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa kandi kikubahirizwa nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri kuko ikibazo cy’ubusinzi muri icyo gihugu kimaze gufata indi ntera.

Kwibuka30

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage barasanga icyo cyemezo kizatera ibindi bibazo kuruta uko kizabimekumura.

Uwitwa Charity yabwiye the citizen ko bizatuma ahubwo inzoga zitemewe zimara abantu kuko bigoye kubahiriza ariya masaha kuko abantu benshi bazahitamo kujya bazigura bakazitahana mu rugo, bazibura bakayoboka izikorwa n’abaturage mu ma karitiye.

Undi muturage witwa Magire yavuze ko icyemezo cya leta kizatera ibibazo mu miryango kuko noneho ababyeyi bazazegereza abana, noneho bazitinyuke kurushaho.

Mu mibare iheruka, Kenya ni igihugu cya mbere gifite abaturage banywa cyane ku rwego ruri hejuru imbere ya Uganda na DRC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.