Kenya-Siaya: Abana bane barusimbutse ubwo Imodoka y’Ikigo cy’Ubugenzajyaha yagongaga Kiosk barimo

7,514

Abana bane basimbutse urupfu ubwo Kiosk barimo yagongwaga n’imodoka y’ikigo cy’ubugenzacyaha ikayangiza cyane, ku isoko rya Ndori mu gace ka Siaya muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gtandatu, imodoka isanzwe ari iy’ishami rya Rarieda mu kigo cy’Ubugenzacyaha, yavaga mu muhanda ahitwa Ndori-Nyang’oma Kogelo, mbere y’uko igonga iyo Kiosk.

Nyina w’umwe muri abo bana yavuze ko bari bicaye iruhande rwa Kiosk, abana nabo barimo imbere ubwo iyo mpanuka iteye ubwoba yabaga.

Bivugwa ko iyi modoka yagenderaga ku muvuduko wo hejuru kandi yirukankanaga indi modoka byakekwaga ko itwaye magendu.

Umwana umwe yakuwe muri Kiosk yari yangiritse, mu gihe abandi batatu bahise biruka ubwo iyi mpanuka yabaga.

Abana babiri muri bane bagize ibikomere byoroheje, nubwo bagifite ihungabana.

Comments are closed.