KENYA:Umunyeshuri yafatiwe mu cyuho ari gusambanya Umugore wa Mwalimu we.

17,175

Umunyeshuri umwe wo muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya, yafatiwe mu cyuho, afatwa na mwarimu we ari kumusambaniriza umugore.

Iyi ni inkuru yakomeje gutambutswa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umunyeshuri wigaga muri imwe muri za kaminuza zo mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi, uno musore yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore wa mwalimu we, bakimara gufatwa hari umuntu wahise afata amashusho agaragaza abo bombi ndetse na mwarimu nyir’umugore yariye karungu. Mu gahinda kenshi, umugabo yumviswe ari kubaza umugre we impamvu amukojeje isoni kandi baranyuranye muri byinshi nk’umugore n’umugabo.

Uyu mugore wafashwe aca inyuma umugabo we nawe aracyari umunyeshuri muri kaminuza ya Maseno aho muri icyo gihugu, akaba yari afitanye umwana umwe n’uno mugabo we.

Bivugwako umugabo yari yarakodeshereje umugore we kure y’amacumbi ya kaminuza kugira ngo agumane n’umwana wabo muto, kandi ngo yarakunze kuzana abandi bagabo mu rugo bagasambana ariyo mpamvu yateye umugabo we ku mucungira hafi kugeza amufatiye mu cyuho akora ayo mabi. Umugabo ati:”ikibabaje cyane nuko ubwo busambanyi babukoreye imbere y’umwana muto nta soni bibateye” Amakuru avuga ko umugabo yahise atwara umwana we umugore akamusigana na wa munyeshuri ndetse akabifuriza kuryoherwa n’ubuzima bw’ibyo barimo.

Comments are closed.