Kigali: Abatega imodoka bagiye kubakirwa inzu z’ubwugamo zigezwho(Amafoto)

6,679

Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa umushinga witwa ’Smart City Bus Shelter’ wo kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka, zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka telefoni, interineti y’ubuntu, aho kwamamariza, n’ibindi.

Ni mu gihe abagenzi batega imodoka, akenshi iyo imvura iguye bagitegereje ko imodoka iza, usanga babura aho kugama bakanyagirwa.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujuje kuri Twitter, wavuze ko Igice cya mbere cy’uyu mushinga kiratangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage.

Igice cya kabiri kizaba kigizwe n’inzu 22 z’ubwugamo ku batega imodoka, na cyo kizahita gikurikiraho mu yindi mihanda itandukanye yo muri Kigali’.

Mu Ukuboza 2018 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje umushinga wo kubaka inzu zigezweho z’ubwugamo ku bagenzi batega imodoka rusange nka kimwe mu bigomba kujyana na gahunda y’umujyi ugezweho.

Kuri ubu izi nzu zatangiye gusenywa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ngo zisimbuzwe izigezweho mu mushingwa wa Smart City Bus Shelter.

Comments are closed.