Kigali: Ikamyo yari itwaye isukari yakoze impanuka umushoferi wayo arapfa

8,281

Imodoka yari ivuye Kimironko yerekeza mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yacitse feri igwa munsi y’umuhanda umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 nibwo iyi modoka yari ipakiye isukari yakoze impanuka yabereye i Kibagabaga ahantu bacururiza indabo.

Polisi yahise ihagera hamwe n’imbangukiragutabara kugira ngo itange ubufasha bwihuse.

SRC: IGIHE

Comments are closed.