Kigali: Miliyoni hafi enye nizo zatikiriye mu iturika rya gaz

4,567

Mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka yatewe na Gaz yangiriyemo ibintu bifite agaciro ka Miliyoni hafi Enye z’amafaranga y’u Rwanda .

Ku wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, mu Kagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habaye impanuka yatewe na Gaz yaturitse itwika inzu y’umuturage irashya irakongoka .

Inzu yaturikiyemo gaz ni iyabagamo uwitwa Kabagwira Clarisse bikavugwa ko yangirikiyemo ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 3,800,000 Frw

Iyo nzu yakodeshwaga na Kabagwira yari iya Kubwimana Martin nayo yarahiye ariko ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryabashije kuyizimya itarashya yose nk’uko byemezwa ACP Rutikanga umugugizi wa Polisi y’Igihugu.

Yagize:“Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose”.

Muri iyompanuka yatewe na Gaz hangiritse igisenge cy’inzu ya Kubwimana , Telefone n’ibikoresho.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com)

Comments are closed.