6x9ine yatawe muri yombi azira ihohotera.

5,510
Kwibuka30

Mu ijoro ryakeye, abashinzwe umutekano muri Repuburika y’Abadominikani bataye muri yombi Daniel Hernández, uzwi nka 6x9ine, batangaza ko akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera mugenzi we, akaba yarabikoreye mu rugo iwe aho yabaga.

Kwibuka30

Kuwa kane nibwo b iteganyijwe ko uyu muraperi w’imyaka 28, azajyanwa mu rukiko kugira ngo aburane ku cyaha akurikiranyweho. Nta yandi makuru yatangajwe ku miterere y’icyaha afungiwe ndetse ntanubwo bizwi neza niba afite umuburanira mu mategeko.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri afungiwe muri iki gihugu, dore ko yigeze gutabwa muri yombi nanaone azira gusagararira umuraperi mugenzi we witwa  Yailín la Más Viral, uyu akaba anatunganya imiziki muri icyo gihugu. Ibi byabaye mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize

Leave A Reply

Your email address will not be published.