Kigali: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame

9,430
Kwibuka30

Kuwa Kane tariki ya 03 Werurwe, Polisi  ikorera  mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore witwa Umutoni Divine ukurikiranweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.

Umutoni Divine yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Nyakabanda. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Umutoni yagaragaye mu mashusho  yafashwe ku itariki ya 26 Gashyantare agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore babiri basinze cyane bateje akavuyo ahazwi nko ku Gisimenti mu Murenge wa Remera.

Yagize ati “uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo  yari mu kabari mu gisimenti mu Murenge wa Remera ari gusangira inzoga  n’inshuti ye yitwa Uwase Anitha,.

Kwibuka30

CP Kabera yavuze ko bigeze mu masaha ya n’ijoro Umutoni yashatse gutaha agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze, akomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi.

Icyo gihe abantu barahuruye bamushungera basakuza cyane, mugenzi we basangiye nawe agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane.

CP Kabera yagiriye inama abantu banywa inzoga,  kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Yagize ati” Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga  batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Uwafashwe yashyikirijwe urwego  rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, ni mu gihe Uwase Anitha bari kumwe agishakishwa ngo nawe akurikiranwe.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) riko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.

Ingingo ya 143 ivuga ko Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Comments are closed.