Tanzaniya: Freeman Mbowe Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi yarekuwe

4,825
Kwibuka30

Leta ya Tanzaniya yarekuye ,Freeman Mbowe, umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize nk’uko ishyaka rye ryabitangaje kuri uyu wa gatanu.

Freeman Mbowe yatawe muri yombi mukwa Karindwi 2021, mu mujyi wo ku kiyaga, Mwanza, aho yari yagiye mu nama yigaga ku itegekonshinga rishya.

Kwibuka30

Ishyaka Chadema ryanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bugira buti“Umukuru w’abashinjacyaha yakuyeho ibirego ku byaha by’urugomo mu bireba ubukungu n’iterabwoba”.  Iri shyaka ryanavuze ko abareganwaga na Mbowe nabo barekuwe.

Abashyigikiye Mbowe bari buzuye mu rukiko bakurikira urubanza, bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika ibirego gitangajwe.

Itabwa muri yombi rya Mbowe n’urubanza rwe byatumye hibazwa ibibazo ku bijyanye n’ubwitange bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, bwo kurushaho kwihanganira abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abandi bagize icyo bavuga ku kurekurwa kwa Freeman Mbowe, barimo Ambasaderi w’Amerika muri Tanzaniya, Donald Wrights, wagize ati: “Ibirego byahagaritswe uyu munsi mu rubanza rwa Freeman Mbowe, ni amahirwe Tanzaniya yakiriye yo guhindura paji no kwibanda ku bireba ibihe biri imbere”.

Comments are closed.