Kigali:RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucura ibyangombwa byo ku baka

2,589
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abantu batatu barimo Enjeniyeri , bakekwaho gucura ibyangombwa byo kubaka.

RIB ku rubuga rwa X yavuze ko “Ku bufatanye n’izindi nzego,RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali, hamaze gufatwa BARIRIMANA Mutien Marie (Enjeniyeri), NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas (umwubatsi).”

RIB ivuga ko ibi byaha babikoze ubwo bari barasabiye ibyangombwa byo kubaka abantu bari babahaye akazi ko kububakira, aho kugira ngo babashakire ibyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko bahitamo kubicura.

Izo nzu zagombaga kubakwa mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro, hanyuma Umujyi wa Kigali ubasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa, aho kugira ngo buzuze ibyo byangobwa basabwe bahitamo gucura ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe kubaka.

Kwibuka30

Abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge n’iya Kicukiro mu gihe dosiye zabo ziri gutunganwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha mugihe giteganwa n’Itegeko.

Ibyaha bakurikiranyweho ni guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano ni Igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni 3 frw   ariko atarenga Miliyoni 5 frw  cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

src:umuseke

Leave A Reply

Your email address will not be published.