Rutahizamu wa APRFC yifujwe na Simba Sports Club yo muri Tanzaniya

2,014
Kwibuka30

Ikipe y’igihangange muri Tanzaniya, Simba Sports Club yatangiye gukurikirana rutahizamu wa APR FC uhagaze neza cyane, Victor Mbaoma,kugira ngo imwegukane muri uku kwezi.

Mbaoma, ufite imyaka 27 wavutse 20/10/1996,ahagaze neza cyane mu mwaka we wa mbere mu ikipe y’ingabo, APRFC kuko yarangije igice cya mbere cya shampiyona y’igihugu ayoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi kuko afite 12 mu mikino 15.

Arimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza 2023 muri shampiyona aho ahanganye na Muhajiri Hakizimana, Abedi Bigirimana bakinana muri Police FC ndetse n’umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Héritier Luvumbu.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria, n’umwe mu bagize ikipe ya Thierry Froger iri gukina igikombe cya Mapinduzi kandi imikinire ye yashimishije Simba.

Kwibuka30

ni  inkuru, yamenye ko iyi kipe yo muri Tanzaniya irimo kwishyura asaga 200.000 $ (hejuru ya miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo yegukane uyu rutahizamu mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Umwe mu bantu baba hafi ya APR FC yabwiye itangazamakuru ati: “Simba iramushaka ariko sinkeka ko bashobora kumusinyisha muri uku kwezi”.

Akomeza agira ati: “Birashoboka ko Mbaoma ariwe rutahizamu mwiza kurusha abandi muri aka karere,umusaruro we urivugira ubwawo, bityo ikipe iyo ari yo yose ishaka kumusinyisha igomba kwishyura igiciro cyiza kugira ngo APR imurekure.”

Muri Kamena 2023,nibwo Mbaoma yinjiye muri APRFC ku masezerano y’imyaka ibiri azageza muri Kamena 2025.

APR FC ngo ivuga ko igiciro cy’uyu mukinnyi kiri hagati y’amadolari ya Amerika 200.000 na 250.000 USD kandi biteguye gutega amatwi abashaka kumugura.

src: Umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.