Kigali:Umubyeyi amaze icyumweru akuwe mu nzu kungufu anyagirirwa hanze.

4,061
Kwibuka30

Umubyeyi witwa Uwanyirigira Agnes w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, amaze icyumweru kirenga anyagirirwa hanze nyuma yo gusohorwa mu nzu kugahato igakingwa adahari yagiye gutakambira Perezida wa Repubulika ngo amurenganure ku bibazo by’imitungo aburana n’abana abereye Nyinawabo wo kwa Sewabo witwaga Rwankesha.

Uwanyirigira Agnes amaze icyumweru anyagirirwa hanze nyuma yo gusohorwa munzu agatabwa hanze

Uwanyirigira avuga ko aho yirukanwa yahaburanye kuva mu mwaka wa 2009 agatsinda ariko icyemezo ntigishyirwe mu bikorwa kugeza naho byageze mu Nkiko nabwo umwanzuro ntushyirwe mu bikorwa.

Muri iyi nkuru ndende yuzuye amarira, uyu mubyeyi avuga ko akomeje gukorerwa akarengane, akaba arimo anyagirirwa hanze nyamara n’Urukiko ubwarwo rwari rwatagetseko ahabwa kuri iyi mitungo y’umuryango afiteho ariko ntibikorwe, akavuga ko gusohorwa mu nzu birimo amanyanga kuko n’uwatanze ububasha bwo kumusohora atari we wari uhagarariye aba bana kandi atanigeze agera mu Rwanda nk’uko babivuga.

Mu cyemezo cy’urukiko beretse itangazamakuru kivuga ko umutungo uri muri parcelle numero 46 na 162 wa Rwankesha ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 30 Frw, bine bya gatatu byahawe Sebera Jean Paul, Sebera Victor, Sebera Marie Paul na Sebera Herve Benoit bakabihabwa mu rwego rw’umwana wa Rwankesha witwa Uwanyirigira Suzanne.

Ni mu gihe urukiko rwari rwemeje ko Munyabugingo Isaac na mushiki we Uwanyirigira Agnes bahabwa kimwe cya gatanu kingana na miliyoni zirenga eshanu ariko 1/5 habariwemo inzu yitegura Munyabugingo Isaac yahawe nk’inkuracyobo(Inkurarwobo).

Kuba Munyabugingo Isaac yaritabye Imana ibi byatumye imitungo ye yegurirwa mushiki we, gusa ibyo bari bemerewe n’Urukiko ntibabihawe kuko ngo bashakaga kumuha amafaranga gusa kandi umurage yemerewe ubariwemo n’inzu y’itegura y’inkuracyobo (inkurarwobo).

Ibi byatumye Uwanyirigira agana inzego zinyuranye harimo na RIB ariko ntiyafashwa kugeza aho yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura mu ibaruwa yakiriwe ku wa 17 Mutarama 2022 nubwo itarasubizwa.

Umunyamakuru yasanze uyu mukecuru mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, aho arimo kunyagirirwa n’ibintu bye byasohowe hanze ku ngufu adahari ku wa 24 Mutarama 2022.

Exif_JPEG_420

Ati “Maze icyumweru kirenga nyagirirwa aha, izuba rikandengeraho. Baraje basenya amadirishya binjira mu nzu ku ngufu ibintu bazana abakarani babijugunya hanze. Babikoze ndimo njya kureba Perezida wa Repubulika ngo andenganure ku mitungo ya Data yasigaranye Datawacu ariko nkaba nirukanwa n’abana mbereye Nyinawabo kwa Datawacu nyamara imitungo ye yaragiye ayigurisha uruhongohongo agasigara mu mitungo ya Data.”

“Abo bana baba hanze y’u Rwanda, twaraburanye ndabatsinda ariko noneho abo twacumbikiye ngo bacunge imitungo yabo nibo barimo bansohora harimo Uwimana Innocent, nta sano dufitanye ariko bagenda babeshya ko abo bana babahaye uburenganzira nyamara urwo rupapuro rw’uruhimbano (procuration) bavuga bahawe na Sebera Victor Emmanuel uba muri Mali kandi atariwe waburanaga kuko ni mukuru we Jean Paul wari ubahagarariye, yewe twemeranyije ko tuzabicyemurira mu muryango. Ubone babeshye ngo yaje mu Rwanda gutanga uburenganzira kandi atarigeze aza.”

Uwanyirigira Agnes akomeza avuga uburyo abayeho mu buzima bubi bwo kwicirwa hanze n’imbeho no kuhanyagirirwa, abana bakaba batiga.

Yagize ati “Reba ahantu ndyama, amaguru yarabyimbye, abuzukuru banjye ntibiga kuko nabacumbikishije. Ntitubona uko turya kuko ntitwabona aho dutekera, ntaho kwituma hahari, aho gukarabira ntaho. Wumve ko nakorewe ihohoterwa rikabije. Ubuyobozi bumfashe nsubizwe mu nzu kuko imvura indembereje hanze kandi mpabwe inzu y’inkuracyobo nimwe kandi narayihawe n’urukiko.”

Uyu mukecuru avuga ko n’urupapuro bazanye rwatanze ububasha bwo kumusohora hanze ari uruhimbano kuko bazanye urwa mbere rwanditsweho Me. Nshimiyimana Emmanuel yarubasaba bakarumwima bamwita umurozi ariko yajya ku Karere ka Nyarugenge agasanga uwo muntu atahaba, nyuma nibwo yaje kubaza bamubwira ko bagiye kuyikosora, akibaza ukuntu umuntu yaturuka muri Mali akaza mu Rwanda mu munsi umwe akandika ibintu bikosamye kandi agahita asubirayo.

Procuration yazaniwe bwa kabiri yari yagiye gukosorwa yanaherewe kopi ngo ntaho ihuriye niyo yari yasomewe mbere kuko amazina ya Noteri yari anyuranye n’aya mbere kuko handitseho Nsengiyuma Ernest.

Ubu bubasha bwatanzwe na Emmanuel Victor Sebera kuwa 29 Nzeri 2020, ibintu ahamya ko ari ibihimbano kuko uyu ngo atigeze agera mu Rwanda, ibi bikanashimangirwa nuko atigeze anagera mu rubanza ngo amenye iyo biva naho bigana kuko mukuru we Sebera Jean Paul ariwe wari ubahagarariye.

Uwamahoro Florance ni umukobwa wa Uwanyirigira Agnes, avuga ko kuba baratawe hanze y’inzu ari agahinda gakomeye.

Ati “Ibi bintu biteye agahinda kuko birababaje kubona umubyeyi arara hanze kandi yari afite aho kuba, twe byaraturenze kuko urabona ko twirarira aha hanze nyine. Inzu yakabaye yarahawe yituriwemo n’abadafite isano n’imwe mu muryango bareba imitungo yabo bana, ubundi urukiko rwategetse ko bakayivuyemo ariko nabyo ntibyubahirije. Aha hantu harimo ruswa kuko igihe yagiye atsinda ibyo yatsindiye ntiyabihawe, ubundi se basohora umuntu gute kandi hari umwanzuro w’urukiko, uwo muhesha w’inkiko yagendeye kuki niba atarasomye umwanzuro w’urukiko.”

Uwamahoro akomeza avuga uburyo abapolisi batatu baje ku wa 22 Mutarama bakamutera ubwoba ngo ni badasohoka bazasohorwa ku mbaraga, ibi byakurikiwe nuko ku wa 24 Mutama 2022 aribwo batawe hanze. Abapolisi avuga ko bamuteye ubwoba bakamutunga imbunda barimo Komanda wa Gitega avuga ko aziko yitwa Seraphine, Tuyisenge n’undi atamenye amazina ye.

Yagize ati “Byari byanteye ubwoba kuko bari baje mbima agafunguzo baramfata birukana abantu, baranyicaza bati kingura cyangwa tumene n’urugi kandi nawe ntitugusiga. Nahamagaye abavandimwe nti nimusanga ntahari mu menye uko byangendekeye ubwo nibwo bahise bagenda. Bari baje ku wa Gatandatu abo bapolisi noneho ku wa Mbere nibwo abayobozi baje batujugunya hanze.”

Umukecuru Margarita w’imyaka  62 akaba umuturanyi wabo, ahamya ko ibyo bakorewe ari akarengane.

Ati “Ni akarengane kubona umuntu baza bakamufatiraho imbunda, bagapfumura inzu ku ngufu ibintu bakanaga hanze nta jambo ahawe kandi ari mu nzu y’iwabo. Ubwo se rwaba urukiko bwo wanyagiriza umuntu hanze. Ubundi abo bana yagiye abatsinda kuki bataza ngo basobanure.”

Kwibuka30

Procuration yazaniwe bwa kabiri yari yagiye gukosorwa yanaherewe kopi ngo ntaho ihuriye niyo yari yasomewe mbere kuko amazina ya Noteri yari anyuranye n’aya mbere kuko handitseho Nsengiyuma Ernest.

Ubu bubasha bwatanzwe na Emmanuel Victor Sebera kuwa 29 Nzeri 2020, ibintu ahamya ko ari ibihimbano kuko uyu ngo atigeze agera mu Rwanda, ibi bikanashimangirwa nuko atigeze anagera mu rubanza ngo amenye iyo biva naho bigana kuko mukuru we Sebera Jean Paul ariwe wari ubahagarariye

Uwamahoro Florance ni umukobwa wa Uwanyirigira Agnes, avuga ko kuba baratawe hanze y’inzu ari agahinda gakomeye.

Ati “Ibi bintu biteye agahinda kuko birababaje kubona umubyeyi arara hanze kandi yari afite aho kuba, twe byaraturenze kuko urabona ko twirarira aha hanze nyine. Inzu yakabaye yarahawe yituriwemo n’abadafite isano n’imwe mu muryango bareba imitungo yabo bana, ubundi urukiko rwategetse ko bakayivuyemo ariko nabyo ntibyubahirije. Aha hantu harimo ruswa kuko igihe yagiye atsinda ibyo yatsindiye ntiyabihawe, ubundi se basohora umuntu gute kandi hari umwanzuro w’urukiko, uwo muhesha w’inkiko yagendeye kuki niba atarasomye umwanzuro w’urukiko.”

Uwamahoro akomeza avuga uburyo abapolisi batatu baje ku wa 22 Mutarama bakamutera ubwoba ngo ni badasohoka bazasohorwa ku mbaraga, ibi byakurikiwe nuko ku wa 24 Mutama 2022 aribwo batawe hanze. Abapolisi avuga ko bamuteye ubwoba bakamutunga imbunda barimo Komanda wa Gitega avuga ko aziko yitwa Seraphine, Tuyisenge n’undi atamenye amazina ye.

Yagize ati “Byari byanteye ubwoba kuko bari baje mbima agafunguzo baramfata birukana abantu, baranyicaza bati kingura cyangwa tumene n’urugi kandi nawe ntitugusiga. Nahamagaye abavandimwe nti nimusanga ntahari mu menye uko byangendekeye ubwo nibwo bahise bagenda. Bari baje ku wa Gatandatu abo bapolisi noneho ku wa Mbere nibwo abayobozi baje batujugunya hanze.”

Umukecuru Margarita w’imyaka  62 akaba umuturanyi wabo, ahamya ko ibyo bakorewe ari akarengane.

Ati “Ni akarengane kubona umuntu baza bakamufatiraho imbunda, bagapfumura inzu ku ngufu ibintu bakanaga hanze nta jambo ahawe kandi ari mu nzu y’iwabo. Ubwo se rwaba urukiko bwo wanyagiriza umuntu hanze. Ubundi abo bana yagiye abatsinda kuki bataza ngo basobanure.”

Ubuyobozi buti “Kuba ari hanze ni ubushake bwe kuko yahawe amafaranga arenga miliyoni 5 Frw”,

Uwanyirigira Agnes avuga ko urukiko rwategetse ko ahabwa umutungo ungana na kimwe cya gatanu gifite agaciro ka amafaranga y’u Rwanda 5,862,827 Frw ariko akaza kwanga kuyakira kubera ko bayamuha ku ngufu kandi uyu mutungo yemerewe ufite aka gaciro ugomba kubarirwamo n’inzu y’itegura yatanze nk’inkuracyobo yahawe musaza we.

Nubwo avuga ibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Gitega, Mugambira Etienne, avuga ko ibyo uyu mukecuru avuga ari amatakirangoyi kuko yahawe amafaranga yategetswe n’urukiko yarangiza akanga kuva mu nzu kugeza aho umuhesha w’inkiko amusohoyemo ku ngufu kuko yanze kubaha ibyemezo by’inkiko.

Ati “Uko yabikubwiye siko bimeze nibyo we yivugira, kuba ari hanze abifitemo uruhare kuko urubanza yarutsinzwe noneho umuhesha w’inkiko  amusohora mu nzu yagombaga gusohoka mu nzu yabagamo. Amafaranga yarayahawe arenga miliyoni 5 Frw. Urubanza rwabaye itegeko mu 2017 rero abatsinze bari barakomeje kwihangana, yasohowe n’umuhesha w’inkiko kandi ibyo urukiko rwategetse byarubahirijwe.”

Ubwo uyu mukecu avuga ko we amafaranga yanze kuyafata, Mugambira Etienne avuga ko yayahawe kuko yabanje kuyanga agashyirwa kuri konte ya Minisiteri y’Ubutabera ariko nyuma akaza kugaragaza ko ayakeneye kandi akayabahwa.

Kuba ari hanze ngo ni ubushake bwe kuko we afite ibyo ashaka kugaragaza  yita akarengane.

Ati “Ntabwo yanze kuhaba kuko yabuze aho ajya ahubwo we ngo ashaka kugaragaza akarengane, ibyo yivugira ni ibimurimo, ibyakozwe binyuze mu mategeko. Ahubwo turamuha inama yo kureka kwigomeka ku byemezo by’umuhesha w’inkiko, ibyo avuga ko asubira mu nzu ku mbaraga nabireke abe imfura yubahe ibyemezo by’urukiko.”

Umunyamakuru yifuje kumenya icyo uyu mukecuru Uwanyirigira Agnes avuga ku byo ubuyobozi buvuga, maze avuga ko ahubwo ibyakozwe aribyo bitubashye icyemezo cy’urukiko, yewe n’amafaranga bavuga ko yahawe akaba atarigeze ayatora kuko afite impapuro zigaragaza ko amafaranga yanze kuyatora kandi akabyemerera mu rukiko, kuko we atagurisha inzu ku gahato.

Ibyo kuvuga ko atera amabuye ku nzu byo ngo ni ukumuharabika kuko yirinze amahane.

Iyi nzu y’itegura yatanzwe nk’inkuracyobo yagombaga kubarirwa muri kimwe cya gatanu cyahawe agaciro karenga miliyoni 5 Frw
Uyu mubyeyi yandikiye na Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura

Src:umuseke

Comments are closed.