Rusizi: Polisi yafashe batatu barimo na Gitifu w’Akagali bakekwaho gushuka abaturage bakaba Ruswa

4,716

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe abantu batatu bacyekwaho gushuka abacuruzi babaka ruswa ngo bazabashyire ku rutonde rw’abahuye n’ibibazo by’ubucuruzi biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Abafashwe ni Nduhirabandi Benjamin w’imyaka 36, Sinayobye Emmanuel w’imyaka 45 na Niyonsaba Marie Rose w’imyaka 49, bafashwe ku cyumweru tariki ya 30 Mutarama, mu Murenge wa Butare, Akagari ka Nyamihanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu Polisi yabafashe biturutse ku mukuru yatanzwe n’abaturage barimo kwakwa ruswa.

Yagize ati “Bariya bantu uko ari batatu barimo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda bafatiwe mu cyuho barimo kwaka amafaranga abacuruzi babizeza ko babashyira ku rutonde rw’abacuruzi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 bazafashwa na Leta.”

SP Karekezi yakomeje avuga ko hakomeje iperereza biza kugaragara ko buri mucuruzi bamwakaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 mu mafaranga y’u Rwanda.

SP Karekezi yasabye abaturage kuba maso bakirinda abantu babashuka bagamije kubambura, yabibukije ko gushaka umuntu ugamije kumwambura no kumwaka ruswa ari ibyaha bihanirwa n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

SRC: RNP

Comments are closed.