Rwamagana: Abayisilamu b’abapfakazi bavuga ko ihene borojwe na ADEF zizabafasha mu iterambere

7,538
Kwibuka30

Bamwe Bayisilamu b’abapfakazi bo mu Kagali ka Sibagire, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwagana, bashima umuryango ADEF waboroje ihene, bakavuga ko zizabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo.

Iki gikorwa cyo gutanga ihene kuri aba bayisilamukazi, cyabaye kuwa Gatanu taliki 28 Mutarama, ku musigiti wa Sibagire uri mu Mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Sibagire, muri  Rwamaga.

African Development Education Foundation(ADEF) yatanze izi hene, ni Umuryango Nyafurika Uharanira Iterambere n’Uburezi.

Uwitwa Iradukunda Rehema yavuze ko itungo ahawe rizamufasha kwikenura, ndetse agakemura ibibazo yahuraga nabyo.

Yagize ati”Ndabyishimiye cyane kuko bampaye iterambere, iyi hene bampaye ishobora kwishyurira umwana wange ishuli, ishobora kumutangira mituweli, mbese ikankemurira n’ikindi kibazo naba nagize”.

Mugenzi we, Mukakigeli Zaina yavuze ko ubusanzwe yari yaraninwe kwigurira itungo ryo korora, bityo ko rizamugirira akamaro.

Yagize ati”Ndishimye cyane kuko byari byarananiye kuryigurira. Nyagasani azashyiremo umugisha ribyare, rirumbuke, rinteze imbere nange ngire icyo ndivanamo ”.

Iragena Hamida nawe uri mu borojwe ihene, yavuze ko ihene ahawe ishobora kororoka akaba yagurisha akagura inka, kandi ko nibyara nawe azoroza abandi.

Kwibuka30

Ati”Ikintu kinini kiva ku gito, zishobora no kororoka ukazagurisha ukagura inka cyangwa ukubaka. Ngiye kuyorora izororoke imbyarire umusaruro, niyororoka nange nzoroza abandi batere imbere”.

Aba bayisilamukazi bavuga kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bita kuri aya matungo, birimo kuyashakira ubwatsi no kuyavuza igihe yarwaye, kugira ngo azababyarire umusaruro.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika Uharanira Iterambere n’Uburezi ,Sheihk Ndabakuranye Saidi, agaragaza ko impavu batekereje iki gikorwa, bisanzwe biri mu ntumbero z’umuryango ADEF zo guha umunyarwanda ikimukura ku rwego rumwe akajya ku rundi.

Yagize ati”Niyo mpamvu twifuje ko aba bapfakazi, imfubyi, imiryango itishoboye tuyoroje amatungo magufi byabafasha guhindura iterambere ryabo. Uko ihene igenda ikura irabyara, umuntu ashobora kugurisha akaba yabona igishoro cyo gukora agashinga gaciriritse, kubona minerivale y’abana cyangwa se akiteza imbere mu bundi buzima bwa buri munsi”.

Imamu w’Intara y’Iburasirazuba Sheihk Kamanzi Jumaine, Asaba aba bahawe amatungo kuyitaho uko bikwiye kugira ngo azababyarire umusaruro, ndetse bakaba bakoroza na bagenzi babo.

Ati”Icyo dusaba aborojwe amatungo kuri uyu munsi, nuko aya matungo bayitaho, itungo bakarishakira ubwatsi kugira ngo ribashe kugira umubiri mwiza ndetse no kuba ryakwima vuba, kubera ko iyo ritariye naryo riragwingira. Turanabasaba ko nabo bazagerageza kugira abandi baha icyororo kugira ngo nabo babashe korora”.

Abahawe ihene kuwa Gatanu ni 51, mu 109 bagomba kuzihabwa, abasigaye 58 nabo bakazazibona kuwa Gatanu taliki 04 Gashantare 2022.

Comments are closed.