Byinshi kuri MUCYO Sandrine wamamaye nka “Mama Mideli”

6,200
Kwibuka30

MAMA MIDELI amazina ye nyayo ni MUCYO SANDRINE, ni umwe mu banyamideli b’Abanyarwandakazi bamaze kwigeza kuri byinshi binyuze mu mwuga w’imideli. Sandrine yinjiye mu mideli bya kinyamwuga mu kwezi kwa Kamena 2015, abifashijwemo na GANZA ndetse na KABANO Franco wari Casting director muri KIGALI FASHION WEEK ikiriho, aba nibo bakomeje kumushyigikira bamwumvisha ko yabikora akaba umunyamideli mpuzamahanga ariko banamutoza imitambukire ndetse n’imyitwarire iboneye y’abanyamideli.

Sandrine yitabiriye ibirori byinshi by’imurikamideli yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariko kuri we yemeza ko imurikamideli  ryamutinyuye rikaba intandaro y’aho ageze ubu ari KIGALI FASHION WEEK yakoze muri kamena 2015 hano mu Rwanda, irindi murikamideli yakoze ryari mpuzamahanga kuko ryaberaga mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos rikaba ryaritwaga GT BANK FASHION WEEKEND kuri ubu ryitwa GTCO FASHION WEEKEND.

Ni umwe mu bambara bigezweho kandi bakaberwa nk’uko byemezwa n’abatari bake bakunze kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga

MAMA MIDELI kandi azwiho kuba mu buzima buhenze binyuze ku mashusho asangiza abamukurikirana  ku mbuga nkoranyambaga, ku rukuta rwe rwa Instagram (@ssanduina) aho  aba yatembereye ibihugu bitandukanye ku isi hose. Ikindi akunze kugaragara mu myambaro y’agatangaza kandi ihenze kuri ubu afatwa nk’umwe mu banyarwandakazi bambara imyambaro ihenze kandi igezweho iba yaradozwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga dore ko ikanzu yaserukanye muri THE STAGE FASHION SHOWCASE yarihagaze Miliyoni 3 n’igice.

MUCYO SANDRINE kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite company ye yitwa SSANDUINA LTD ifite igisata cya THE STAGE gifite intego yo kuzamura abamurikamideli nyafurika ku rwego rw’isi muri rusange ndetse no gutegura ibirori bigamije kumurika imideli bizwi nka FASHION SHOWCASE. Sandrine avuga uyu mushinga yawize igihe kinini  ariko yawushyize mu bikorwa ubwo yari akubutse ku muganabane w’iburayi avuye mu rugendo rugamije kwiga uburyo izu z’imideli z’aho zikora.

Kwibuka30

Kuri 14/10/ 2023, We abifata nk’aho yari akabije inzozi ze yagize igihe kinini kuko nibwo yakoze igitaramo cy’imurikamideli cyabereye muri Kigali Marriott hotel aho itike yo kwinjira ya macye yari 10,000 Rwf naho iya menshi yari 120,000 Rwf, hamuritswe imideli yahanzwe n’abahanzi (Designers) batandukanye barimo :  MUHIRE Patrick, MATHEO Maurice, KENTE Christabel (UGANDA), FURAHA Elyse, Bertha Joseph KOMBA (TANZANIA), Paule Marie ASSANDRE (COTE D’IVOIRE), Isaac DUSENGUMUREMYI, Paulin MPFIZI hamwe na THE STAGE yo ubwayo  ndetse n’abamurikamideli 40.

Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abahanzi barimo Chriss Eazy ndetse na Davis-D aho abasangiza bamagambo bari Fally Mercy nyiri Gen z comedy hamwe na Christelle KABAGIRE. Gusa iki gitaramo nticyagenze neza ijana ku ijana kuko KIGALI MARRIOT HOTEL yaramutengushye kuko batatumye amurika imideli y’utwenda tw’imbere tuzwi nka bikinis nk’uko bari babyemeranyije bakamutenguha ku munota wanyuma bamubwirako ko bitari bukunde.

Urugendo rwa Mama mideli ntirwari rwoshye ariko byarangiye abikoze kuko we yifuza ko THE STAGE FASHION SHOWCASE yakabaye iba byibuze 2 cyangwa 3 mu mwaka ngo akaremera akazi abamurikamideli bo mu Rwanda kandi ngo akarwanya agasazuguro gakorerwa abamurikamideli n’ishema ku banyarwanda ndetse no ku gihugu kuba bafite umushoramari nk’uyu mu ruganda rw’imideli.

(Inkuru ya Plat The Fashionista/indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.