KNC arashinja ivangura itorero ryahagaritse korari riyiziza gukorana na Israel Mbonyi.

4,912
Kwibuka30

Nyiri Radio na TV1 Bwana Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC yamaganiye kure Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA), ryafatiye ibihano bikakaye itorero Messengers Singers, Itsinda ribarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi risanzwe rikora indirimo zo kuramya no guhimbaza lmana mu rurimi rw’lgifaransa avuga ko ari ivangura ryakozwe, nyuma y’aho hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo iyo korari izira kuba yarihaye gukorana n’umuhanzi Israel Mbonyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukwakira Ubwo bari mu kiganiro kizwi nka “Rirarashe” gitambuka buri gitondo, Bwana KNC ndetse na mugenzi we Mutabaruka Anglebert, bidakwiye ko yavuze ko bitari bikwiye ko iyo korari ihagarikwa izira gukorana n’undi muramyi ukora nk’ibyo bakora.

Abo banyamakuru bababajwe bikomeye n’icyo bise akarengane kakorewe itorero Messengers Singers bariziza ko ryatumiye umuhanzi Israel Mbonyi mu gitaramo asanzwe adasengera mu Badiventisiti bavuga ko bitagakwiye mu bihe nk’ibi aho Leta itanga ubwisanzure bungana ku madini n’amatorero bikorera mu Rwanda ntakuvangura, ndetse uwitwa KNC we yavuze ko minisiteri y’ubumwe (MINUBUMWE) ikwiye gukurikiranira hafi icyo kibazo kuko kubwe asanga harimo ikintu cy’ivangura, yagize ati:”Ndasaba MINUBUMWE gukurikirana icyo kibazo, harimo ivangura, ibyo ntibyari bikwiye muri uru Rwanda“. 

Ubusanzwe aba banyamakuru bibanda kuri bimwe mu biganiro bivugira muri rubanda rugufi rwa giseseka rutagira kivugira. Banze kuripfana ubwo bari mu kiganiro KNC yakomeje agira ati:”Aba Badivantisiti ibi bakoze ni scandal, biranababaje biteye isoni n’agahinda, ni ubuhezanguni, ni ukuvangira ubumwe n’ubwiyunge, ni ukwironda”.

KCN wari warakaye yakomeje kuvuga mu mvugo yuje agahinda agira ati: “Ni nk’umuntu wanga cyangwa ubuza umuntu gutaha ubukwe bwe ngo kuko badasengana mu idini rimwe. Ayo madini ni kabila gani? Reka mvuge pole kuri iyo korari, mbwire pole ku bantu bose byababaje”.

Yakomeje ati: “ese nk’ubu ino korari ivuze ko igiye kwigenga noneho? Ko Yesu atari monopoly, ko atari umutungo w’umuntu twese ko tuwisanzuyeho!?”.

Kwibuka30

KNC yaboneyeho gushimira Israel Mbonyi ko ari umuramyi ukora umurimo w’lmana akaba yawugeza ahantu hose, anenga itorero ry’Abadivantisiti ku dashaka gukorera hamwe kandi amatorero yose ngo yigisha lmana.

Twibutse ko iki gitaramo cya Messengers singers cyatumiwemo Bwana Israel Mbonyi cyabaye ku italiki ya 9 Ukwakira 2023 kibera i Gikondo ahazwi nka Expo Ground.

Indorerwamo.com yagerageje kuvugisha umuyobozi wa Messegers singers Bwana ISHIMWE Emile ngo agire icyo avuga kuri ayo makuru makuru ariko ntibyakunda, ndetse na Israel Mbonyi twamubuze mu gihe twakoraga iyi nkuru.

Israel Mbonyi mbere y’uko ajya ku rubyiniro(Stage) mu gitaramo cya Messengers singers(Photo:Igihe.com)

Bimaze kuba ikibazo aho amadini amaze guhinduka nk’amashyaka mu Rwanda ku buryo usanga abahanzi bamwe babuzwa kwitabaza bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye kubera ko badasengana. Ibintu bigenda bigira ingaruka mbi ku ivugabutumwa.

Twibutse ko uwitwa Theo bakunze kwita Bosebabireba nawe byigeze kumubaho mu itorero asengeramo rya ADEPR aho yabujijwe kujya akorera ibitaramo mu yandi madini kabone n’iyo baba basangiye imyemerere, si ku bahanzi gusa, biravugwa ko na nyakwigendera Pasteur Theogene wamenyekanye cyane nk’inzahuke bari bagiye bagiye kumufatira ibyemezo birimo no kumuhagarika kubera ko yajyaga yitabira ibikorwa by’ibwirizabutumwa mu yandi matorero atari aya ADEPR.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.