Muhanga: Yahamijwe kwiba toni 70 za Sima akatirwa imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 3

2,589
Kwibuka30

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gitarama, rwakatiye Kabega Harindintwali Ignace igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucura umugambi wo kwihesha toni 70 za sima y’uruganda rw’Abashinwa rwa Anjia Prefablicated Construction Rwanda Company Ltd.

Kabega Ignace yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka ibiri ariko asubukirwa umwaka n’amezi 6 akaba agiye gufungwa amezi 6 ndetse agatanga ihazahabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko Harindintwari arwemereye ko ari we wacuze umugambi w’ubutekamutwe bikarangira atwaye imifuka ya sima 1400 ifite agaciro ka miliyoni 14.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Habagusenga Uzziah na Kabanza Richard bakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ubufatanyacyaha bagizwe abere muri urwo rubanza rwatangiye kuburanishwa ku ya 26 Nzeri rukaba rwasomwe ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023.

Habagusenga Uzziah ni we washatse isoko rya Sima yibwe mu gihe Kabanza Richard we yari akurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru y’ikorwa ry’icyaha.

Kwibuka30

Kabega Ignance Harindintwali ukomoka mu Karere ka Bugesera yemereye urukiko ko ibyo yakoze byatewe n’inzara ndetse avuga ko byamuteye ipfunwe kuko yahemukiye sosiyete yamwizeraga, anasaba imbabazi asaba ko yagabanyirizwa igihano azahabwa,

Ku birebana n’igihano yahawe, Kabega we yifuza ko yahabwa igifungo cy’imyaka  2 isubitse kuko arwaye Diyabete yo ku rwego rwa mbere n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’Imyaka 3 ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 kandi ntasubikirwe, mu gihe Habagusenga wamushakiye isoko we yasabirwaga gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Kabanza Richard waregwanaga na bagenzi be ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cyo gufungwa imyaka 2 n’ihazabu y’Ibihumbi 500 y’amafaranga y’U Rwanda gusa uyu yaburanye avuga ko atigeze amenya uko byagendaga kuko we yasabye akazi barakamuha.

Me Tuyisenge Theophile  wunganiraga Habagusenga yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ashimishijwe n’ubutabera bwahawe umukiliya we byagaragaraga ko atigeze anoganya umugambi na Kabega wiyemerera icyaha yakoze.

Me Rubasha Ignace wunganiraga Kabega Igance Harindintwali, avuga ko umukiliya we yisabiye ubutabera kumufasha kuko na we atigeze abugora akemera umugambwi we bityo ibihano yasabirwaga n’ubushinjacyaha bikaba byagabanyutse ndetse bikanajyana n’ibyifuzo bye yagaragazaga.

Urukiko kandi rwemeje ko amagarama y’urubanza aherera mu isanduku ya Leta kuko abaregwaga na Kabega Igance Harindintwali bagizwe abere kandi uyu wahamijwe icyaha akaba agiye gufungwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.