“…kubazwa ibyo utujuje mu nshingano warahiriye nk’umuyobozi ntibyakagombye kuba ikibazo…” Prezida Kagame

10,555

Prezida Paul KAGAME arasanga kuba hari bamwe bayobozi bahamagarwa bakabazwa ibiri mu nshingano zabo batujuje atawe byagombye gutera ubwoba.

Ku mugoroba wo kuri uyu mbere taliki ya 1 Kamena 2020 Prezida wa Repubulika Paul KAGAME yakiriye indahiro za bamwe mu bayobozi bari binjiye mu nzego zitandukanye za Leta kugira ngo hasimburwe abaherutse kuvanwa mu myanya yabo kubera zimwe mu nshingano batagiye bubahiriza mu gihe bari muri iyo myanya. Nyuma yo kwakira izo ndahiro z’abo bayobozi harimo abo mu nzego za ministeri, iz’ubutabera, n’inteko ishingamatege, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yafashe ijambo ritamaze umwanya munini, ashimira abo bayobozi bashya ndetse abaha n’ikaze.

Prezida Kagame yongeye abibutsa ko bagomba gutandukanya ibyabo bwite n’ibyawe rubanda, yongera ababwira ko kutubahiriza inshingano z’ibyo warahiriye ugomba kubibazwa kandi ko ntawe byagombye kuba ikibazo cyangwa bigire uwo bitera ubwoba kuko n’ubundi aba yarabirahiriye.

Prezida yasabye abayobozi bashya gutandukanya ibyabo bwite, n’iza rubanda

Prezida yabibujije na none ko inyungu zabo arizo zigomba kuza nyuma y’iz’igihugu, ko iyo wemeye kubirahirira uba wemeye no kubyubahiriza bityo rero iyo bikunaniye ugomba kubibazwa, yagize atti:”Sintekereza ko kubazwa ibyo warahiriye byagombye kuba ikibazoniwe bayobozi, nitwe tugomba no kubishyira mu bikorwa” Prezida wa Repubulika yavuze ko hari abo bahamagara ngo baze babazwe ibiri mu nshingano zabo bakagira ubwoba, ndetse n’abandi babyumva bagahahamuka. Yagize ati:”…Hari abo duhamagara ngo babazwe bakagira ubwoba, ndetse n’bandi babyumvise bakagira ubwoba, …abahahamuwe nabyo bihangane, nta kundi byagenda..

Mu minsi ya vuba ishize, Prezida wa Repubulika yakuye mu myanya Nyamvumba wari Ministri w’umutekano w’imbere mu gihugu, hashize iminsi ahagarika ba guverineri Babiri bose bikavugwa ko hari ibyo bari kubazwa bijyanye n’ibyo bari bashinzwe.

Comments are closed.