#Kwibuka30#: Turibuka GAHIMA J.C Aimable wishwe atemaguwe.

2,336
(Picture and story by Imfura Loic)

Uno mwana w’umusore mwiza uzwi cyane mu bize muri APACOPE yishwe urw’agashinyaguro mu gihe jenoside yari irimo ikorerwa Abatutsi.

Uyu musore w’uburanga buhebuje yitwaga ๐—š๐—ฎ๐—ต๐—ถ๐—บ๐—ฎ ๐—๐—ฒ๐—ฎ๐—ป ๐—–๐—น๐—ฎ๐˜‚๐—ฑ๐—ฒ ๐—”๐—ถ๐—บ๐—ฎ๐—ฏ๐—น๐—ฒ ๐—™๐—ถ๐—พ๐˜‚๐—ฒ๐˜ Ajaba yari afite akabyiniriro ka JOJO, ni akazina yahamagarwaga mu rugo, ndetse na bamwe mu basore bo mu rungano rwe.

Gahima J.Claude Aimable Fiquet, yari mwene Mรฉdard Gahima na Gertrude Gahima Mulikanwa mwene Seruyange rwa Rugerinyange rwa Ndangamyambi ya Nkoronko wa Yuhi IV Gahindiro Umwami w’u Rwanda(Abanyiginya b’Abahindiro.

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 yatangiye,uyu muhungu Gahima Jean Claude Aimable Fiquet(Jojo) wari umu scout atari iwabo mu rugo kuko yari yaragiye gusura inshuti ze z’aba scouts ni uko jenoside yakorewe abatutsi itangiye bamwe muri abo ba scouts bo mu bwoko butahigwaga bamuhisha amezi 3 yose ariko mu gihe bamuhunganaga bageze mu nzira i Gisenyi umwe mu bicanyi yahise arabukwa Gahima Jean Claude Aimable Fiquet(Jojo) mu kivunge cy’abahungaga berekeza mu gihugu cya Congo (Icyo gihe yari Zaire), ni uko uwo mugome ahita amumenya arangije yiyamirira agira ati: “๐—ก๐—œ๐— ๐—จ๐—ฅ๐—˜๐—•๐—˜ ๐—ž๐—”๐—ก๐—ข ๐—ž๐—”๐—ก๐—ง๐—จ ๐—ž๐—”๐——๐—จ๐—ž๐—จ๐—ฅ๐—œ๐—ž๐—œ๐—ฌ๐—˜”

Amakuru akomeza avuga ko Jojo yahise ashyirwa ku ruhande, akurwa mu kivunge cy’abandi, maze batangira kumutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Ise umubyara na bamwe mu bavandimwe be bishwe bashinyaguriwe.

Ku itariki ya 7 Mata mu mwaka w’1994, Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bazwi nk’aba GP (Garde presientielle) bagose urugo rwa Muzehe Gahima maze barinjira bica urubozo abavandimwe 4 b’uyu muhungu Gahima Fiquet aribo Gahima Blaise Pascal, Gahima Maurice, Gahima Jean de Dieu ndetse n’umubyeyi wabo Mรฉdard Gahima (Imibiri y’aba bose ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro)

Ubwo bicwaga urubozo, undi mwana wa Gahima akaba na mushiki wa JOJO wari uzwi ku izina rya Aimรฉe Claudine Gahima bakundaga kwita Fifi, nawe yishwe atemewe i Kibungo aho yari yaragiye gusura inshuti ye mu biruhuko bya Pasika

Ku itariki ya 11/4/1994,undi mwana wa Gahima (mushiki wa Fiquet Jojo)witwaga Mulikanwa Gahima Christine nawe yishwe urupfu rw’agashinyaguro atemewe aho yari yihishe mu kigo cya Hรดpital Neuro-Psychiatrique/CARAES-NDERA

Ku itariki ya 16 Gicurasi 1994, undi mwana wa Bucura wa Muzehe Gahima witwaga Gahima Patrick bakundaga kwita Fiston nawe yicanywe na Nyirasenge ๐—ž๐—ฎ๐˜†๐—ถ๐—ฟ๐—ฎ๐—ป๐—ด๐˜„๐—ฎ ๐—™๐—น๐—ผ๐—ฟ๐—ฒ๐—ป๐—ฐ๐—ฒ.

Nyina wa Gahima Jean Claude Gertrude Gahima Mulikanwa yari yarararokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko aza kwitaba Imana mu mwaka w’2019.

Gahima Jean Claude Fiquet Aimable a.k.a Jojo duhora twibuka yari waravutse mu mwaka w’1976, abamumenye bose bamwibuka nk’umusore wari umuhanga mu ishuri aho yigaga ku kigo cya APACOPE, agakunda cyane umuziki no kubyina(danse moderne)ndetse agakunda cyane abahanzi ๐— ๐—ถ๐—ฐ๐—ต๐—ฎ๐—ฒ๐—น ๐—๐—ฎ๐—ฐ๐—ธ๐˜€๐—ผ๐—ป na Groupe ๐—ช๐—˜๐—ก๐—š๐—˜ ๐— ๐—จ๐—ฆ๐—œ๐—–๐—” by’umwihariko album yabo yitwa “๐—ž๐—”๐—Ÿ๐—”-๐—ฌ๐—œ ๐—•๐—ข๐—˜๐—œ๐—ก๐—š”

Gusa Umuryango wa Gahima ntiwazimye nk’uko abicanyi babyifuzaga kuko abavandimwe 2 ba Gahima Jean Claude Fiquet Aimable barokotse kandi baranashibuka barimo Monique Nyirabashumba Gahima wari hanze y’igihugu na musaza we ๐—š๐—ฎ๐—ต๐—ถ๐—บ๐—ฎ ๐—œ๐—ป๐—ป๐—ผ๐—ฐ๐—ฒ๐—ป๐˜ bakunda kwita ๐— ๐—ฎ๐—ณ๐—ถ๐—ป๐—ฑ๐—ถ cyangwa ๐—ž๐—ถ๐—ธ๐—ถ warokotse asimbutse urugo rwabo akihisha muri ruhurura yo ku muhanda ubwo abicanyi bamwiciraga umuryango ku itariki ya 7 Mata 1994.

Comments are closed.