Lee Kun-hee wari Perezida wa Samsung Electronics, yitabye Imana
Lee Kun-hee wari Perezida w’icyubahiro w’uruganda rwa Samsung rukora ibikoresho by’ikoranabunga n’ibindi bitandukanye yitabye Imana kuri iki cyumweru ku myaka 78.
Kuva mu 2014, uyu mugabo Kun-Hee ntiyari akigaragara mu bikorwa by’iki kigo kubera ibibazo yagize by’indwara y’umutima.
Ku buyobozi bwe, uruganda rwa Samsung Electronics rwabaye rumwe mu nganda zikomeye ku isi zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Sumsanga yavuze ko Lee yapfuye ari kumwe n’umuryango hafi ye, ariko ntiyigeze itangaza icyateye urwo rupfu. Yari umwe mu bakire ba mbere muri Koreya y’Epfo n’amafaranga akabakaba Miliyari 21 z’amadorari.
Mr Lee ni umuhungu wa gatatu wa Lee Byung-Chul, washinze uruganda rwa Samsung group mu 1938. yinjiye muri uru ruganda nk’umukozi mu 1968, aza kuba umuyobozi warwo mu 1987 asimbuye se wari umaze kwitaba Imana.
Comments are closed.