Lionnel Messi yakoreye ikintu gitangaje bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu

4,383

Lionnel Messi kizigenza mu ikipe ya Argentina yaguriye terefoni yo mu bwoko bwa Iphone bagenzi be bakina mu ikipe y’igihugu

Messi yahaye buri mukinnyi na buri mukozi mu ikipe y’igihugu ya Argentine telefoni ya iPhone isize zahabu. Bose hamwe ni abantu 35, akaba yabahaye telefoni zose hamwe zifite agaciro ka €200,000.

Buri telefoni yari iriho izina rya nyirayo na nomero yambara mu kibuga.

Messi avuga ko yabikoze mu rwego rwo kubashimira uko bafatanyije mu mikino bakinnye mu gikombe cy’isi, ikipe y’igihugu cye yaje kwegukana.

Buri telefoni yahaye buri mukinnyi na buri mukozi wagize uruhare mu ntsinzi yabo, yari ifite zahabu ipima carat 24.

Nyuma yo gutsinda agatwarana na bagenzi be igikombe cy’isi, Messi yegereye umuyobozi w’ikigo kitwa iDesign Gold witwa  Ben Lyons amusobanurira umugambi we.

Ben Lyons yabwiye The Sun ati: “ Messi ni umwe mu bakiliya bacu b’indahemuka. Nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cyakiniwe muri Qatar, yaranyegereye ansobanurira umugambi we nanjye ndawemera.”

Yamubwiye ko yifuzaga guha bagenzi be impano idasanzwe batazibagirwa yagombaga gukurikirana intsinzi yabo.

Messi yamubwiye ko yifuza  guha bagenzi be impano undi amubwiye iby’amasaha ahenze undi amubwira ko ibyo ari ibintu bisanzwe.

Ben yagize igitekerezo cy’uko hakorwa telefoni zisize zahabu harimo izina na nomero z’umukinnyi undi arabyumva arabishima.

Comments are closed.