Louis R. yasabye FERWAFA gusubiza amafranga FIFA yageneye amakipe y’abagore bitaba ibyo akabarega.

5,601
Kwibuka30
Hagiye kumenyekana umuyobozi mushya wa FERWAFA – IMVAHONSHYA

Bwana Louis Rurangirwa uyobora ikipe y’Abagore ya Rugende Women Football Club yandikiye prezida wa Ferwafa amusaba ko amakipe y’abagore ahabawa amafranga FIFA uabageneye.

Bwana Lous RURANGIRWA, ni zina rizwi cyane muri Ruhago Nyarwanda, yamenyekanye mu bikorwa byinshi bijyanye n’umupira w’amaguru, ndetse yavuzwe cyane ubwo yiyamamazaga ashaka kuyobora FERWAFA ariko bikanza kwanga birangira FERWAFA iyobowe na SEKAMANA, umugabo utari uzwi muri siporo Nyarwanda mk’uko nawe ubwe yagiye abyivugira.

Birazwi neza ko guhera umwaka ushize hari amafranga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryageneye amashyirahamwe yayo hirya no hino ku isi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, Muri Kamena 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryageneye buri federasiyo hafi miliyari 1,5 Frw (miliyoni 1,5$) arimo ibihumbi 500$ agenewe umupira w’abagore muri ibi bihe bya Coronavirus. ariko kugeza ubu mu Rwanda, amakipe y’abagore yimwe ayo mafranga asabwa kubanza kugira ibyo anoza imbere y’uko amafranga yabo ashyirwa kuri za konti nk’uko byakozwe ku yandi makipe y’abagabo.

Kwibuka30

Amafranga amakipe y’abagore yagombaga kugabana yari miliyoni 151 y’amafranga y’u Rwanda ariko kugeza ubu ntibari bayahabwa, ikintu cyazamuye umujinya wa Prezida wa Rugende WFC yandikira umuyobozi wa FERWAFA amubwira ko amakipe y’abagore nayo agomba guhabwa kuri ako gafaranga bitaba ibyo agashyikiriza ikibazo cye FIFA kugira ngo abe ariyo ibikemura.

Muri iyo baruwa yageneyemo kopi Minisitiri wa Siporo, Rurangirwa yagize ati “Komisiyo yari yemeje ko amafaranga agomba gutangwa mu byumweru bibiri, mu yandi magambo ni ukuvuga tariki ya 14 Werurwe 2021 […] turifuza ko byakorwa mu bwumvikane hatabayeho gutabaza FIFA.”

Rurangirwa Louis yavuze ko nihashira icyumweru iki kibazo kidakemuwe, yiteguye kwitabaza Akanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Hagiye kumenyekana umuyobozi mushya wa FERWAFA – IMVAHONSHYA
Leave A Reply

Your email address will not be published.