Manchester United yasezerewe itarenze amatsinda

2,106

Manchester United yatsinzwe na Bayern Munich igitego 1-0 imbere y’abafana ihita isezererwa mu irushanwa rya UEFA Champions League itarenze amatsinda.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo i Burayi hatangiye gukinwa imikino isoza amatsinda ya UEFA Champions League mu bihugu bitandukanye.

Ku kibuga Old Trafford mu Bwongereza haberaga uwo mu itsinda A wahuje Bayern Munich yo mu Budage na Manchester United ihakirira.

Bayern Munich ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse ihita itangira no gusatira izamu aho ku munota wa mbere Harry Kane wari witeguye gushyira mu izamu umupira wahinduwe na Kingsley Coman ariko asanga yaraririye.

Rutahizamu wa Manchester United ukina anyuze ku ruhande, Antony yagerageje uburyo ku munota wa gatanu aterera ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hanze y’izamu.

Iminota 10 y’umukino nta n’imwe yari yakabonye igitego usibye ko Bayern Munich yarushaga iya Manchester United hagati mu kibuga ihererekanya neza.

Bruno Fernandes na Antony banyuze mu rihumye Min-jae Kim na Dayot Upamecano bari mu bwugarizi bwa Bayern Munich, bahereza umupira Rasmus Højlund wari imbere y’izamu ananirwa kuwufata ngo atere mu rucundura.

Ku munota wa 25, Leroy Sané yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina bisa n’aho byarangiye agiye gutera mu izamu, ariko habura gato kuko Diogo Dalot yahise awushyira muri koruneri.

Nyuma y’iminota 14, myugariro Harry Maguire yagize ikibazo biba ngombwa ko ahita asimburwa, Umutoza we Erik ten Hag amusimbuza Jonny Evans.

Nta zindi mpinduka zabaye muri iki gice kuko amakipe yombi yahise ajya mu karuhuko guhabwa izindi nama n’abatoza nta n’imwe nibura yanyeganyeje incundura.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri amakipe yombi yahise akora impinduka: Manchester United yakuyemo Luke Shaw wari wazonzwe cyane na Kingsley Coman ishyiramo Aaron Wan-Bissaka, mu gihe Bayern Munich yo yakuyemo Noussair Mazraoui wahaye umwanya Konrad Laimer.

Nyuma y’iminota ibiri gusa Bissaka winjiye, yahereje umupira Bruno Fernandes warebaga izamu neza ariko arawamurura. Uko ni ko na Manchester United yatangiranaga imbaraga.

Thomas Tuchel akibibona yakuyemo Jamal Musiala ashyiramo Thomas Muller yongera imbaraga hagati mu kibuga.

Coman wari watangiye kubangamirwa na Bissaka yahise na we akina anyuze hagati mu kibuga byaje no kumuviramo kubona igitego yashyizemo ku munota wa 70 amaze guhererekanya neza na Harry Kane.

Iyi kipe yo mu Budage iheruka kutitwara neza muri Shampiyona yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko nticyaboneka umukino wongeweho iminota itanu urangira itsinze Manchester United igitego 1-0.

Manchester United yahise itakaza umukino ndetse ibura n’amanota yashoboraga kuyifasha kujya mu mikino ya Europa League nibura kuko yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda A yari isangiye na Galatasaray ndetse na FC Copenhagen.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi harimo uwahuje Arsenal yo mu Bwongereza yagiye ku kibuga cya PSV Eindhoven ikabasha kuhakura inota rimwe kuko yanganyije igitego 1-1. Aya makipe yombi yahise akomezanya muri ⅛ cy’iyi mikino nubwo Lens yatsinze Sevilla ibitego 2-1.

Union Berlin yo mu Budage yakiriye Real Madrid ku kibuga idasanzwe ikiniraho cya Olympiastadion mu mukino wari ukomeye. Iyi kipe yaturutse muri Espagne yananiwe gutsinda penaliti yatewe na Luca Modrić mu gice cya mbere, igisoza yatsinzwe 1-0 cyinjijwe na Kevin Volland.

Icya kabiri cyayihiriye kuko yishyuye iki gitego ku munota wa 61 gishyizwemo na José Luis Joselu watsinze n’icya kabiri ku wa 71. Ku wa 85, Alex Kral yacyishyuye, abafana bakeka ko birangiye ariko Jude Bellingham yahereje umupira Dani Ceballos atsinda icya gatatu ku munota wa 89.

Kugeza ubu amakipe amaze kubona itike yo gukomeza muri ⅛ ni Bayern Munich na FC Copenhagen [mu Itsinda A], Arsenal na PSV Endhoven [mu Itsinda B], Real Madrid na Napoli [mu Itsinda C], Real Sociedad na Inter Milan [mu Itsinda D], Atletico Madrid na Lazio [Itsinda E], Borussia Dortmund [Itsinda F], Manchester City na RB Leipzig [Itsinda G] na FC Barcelona [Itsinda H].

Comments are closed.