Maroc: Leta yatanze indege 30 ku banyagihugu bifuza kujya gufana ikipe muri Qatar

5,740
Kwibuka30

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Portugal ikabona umwanya wo gukina kimwe cya kabiri mu gikombe cy’isi, Umwami wa Maroc yemeye gutanga indege 30 ku bantu bose bifuza kujya gufana ikipe yabo muri Qatar

Sosiyete y’Ubwami bwa Maroc ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Royal Air Maroc, yashyizeho indege 30 zihariye kugira ngo Abanya-Maroc bajye gufana igihugu cyabo mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi bazahuramo n’u Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Ku wa 10 Ukuboza ni bwo Maroc yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Portugal igitego 1-0 cyinjijwe na Youssef En-Neysri mu gice cya mbere cy’umukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu.

Kwibuka30

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc igomba guhura n’u Bufaransa mu mukino wa ½ uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza, saa Tatu z’ijoro.

Mu rwego rwo gufasha Abanya-Maroc bashaka kujya gushyigikira ikipe yabo muri Qatar, Royal Air Maroc yashyizeho ingendo 30 zihariye zigana i Doha.

Iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Bwami bwa Maroc yatangaje ko izo ngendo zizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Abandi bagenzi basanzwe na bo bazungukira ku giciro cya ‘poromosiyo’ kizahabwa ibihumbi by’abafana b’Abanya-Maroc bazitabira Igikombe cy’Isi i Doha.

Undi mukino wa ½ w’iri rushanwa kubera muri Qatar uteganyijwe ku wa Kabiri hagati ya Croatie na Argentine.

Leave A Reply

Your email address will not be published.