Maroc: Wa mwana w’umuhungu wari waraguye mu iriba byarangiye apfuye

7,231

Umwana w’umuhungu w’imyaka itanu wo muri Maroc wari waraguye mu iriba akamaramo iminsi ine byarangiye apfuye, nubwo hakozwe ibikorwa byo kugerageza kumurokora.

Itangazo ry’ubwami bwa Maroc ryatangaje urupfu rwe nyuma gato yuko akuwe muri iryo riba.

Itangazo ry’ubwami bwa Maroc rigira riti: “Nyuma y’impanuka yavuyemo urupfu yatwaye ubuzima bw’umwana Rayan Oram, Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI yahamagaye ababyeyi b’umuhungu wapfuye nyuma yo kugwa mu kinogo”.

Iryo tangazo ryongeyeho ko Umwami yifatanyije kandi yihanganishije uwo muryango.

Kugerageza kurokora uwo muhungu, witwa Rayan, kwari kwahagaritse umutima iki gihugu, aho abantu babarirwa mu magana bari bateraniye kuri icyo kinogo bashungereye, batereje ko uyu mwana akurwamo.

Iriba uyu mwana yaguyemo ryareshyaga na metero 32 kandi ryegeranye ku buryo bitashobokaga ko abatabazi bijiramo ngo bamukuremo.

Niyo mpamvu bacukuye mu mpande zaryo ngo bamugereho, igikorwa cyatwaye iminsi ine kuko Rayan yaguyemo kuwa kabiri.

Ibikorwa byo kugerageza kumurokora byagiye bihura n’inzitizi zuko bari bafite ubwoba ko igitaka gishobora kumuridukiraho.

Abakora  ibikorwa by’ubutabazi baje gukura uwo muhungu muri icyo kinogo ku wa gatandatu nimugoroba.

Icyo gihe nta kintu cyari cyatangajwe ku kuntu yasanzwe ameze, ndetse icyasaga nko kumutabara mbere cyari cyakiranwe ibyishimo n’imbaga yari ihari.

Abantu bari babanje kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma yuko akuwe muri icyo kinogo, ariko nyuma y’iminota bahise bashengurwa n’agahinda, nyuma yuko itangazo risohotse ribika urupfu rwa Rayan.

Comments are closed.