Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Gen. Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad

4,192
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame ,kuri uyu wa Gatanu, yakiriye muri Village Urugwiro Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad Gen. Mahamat Idriss Déby Itno uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Kwibuka30

Biteganyijwe ko Gen. Mahamat Idriss Déby, ari buganire na Perezida Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma kuri uyu wa Gatandatu akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 38 ayobora Tchad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

Comments are closed.