Minisitiri Utumatwishima yashimye akazi ko gusubiza abavuga nabi u Rwanda urubyiruko ruri gukora.

1,232

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimye urubyiruko afite mu nshingano akazi rurimo gukora ko gusubiza abavuga nabi u Rwanda bagamije kuruharabika no kuruvuga uko rutari hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ni mu butumwa Minisitiri Utumatwishima yatambukije ku rubuga rwa X agaragaza ko muri ino minsi urubyiruko ruhuze kandi ko ikiruhugije bigaragara ko kiri gutanga umusaruro, aho yagaraje ko bari mu kazi neza. Ni ubutumwa yaherekeranyije akamenyetso gashimira.

Minisitiri Utumatwishima yagize ati: “Rubyiruko ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza.”

Iri shimwe rya Minisitiri Utumatwishima rije nyuma y’aho urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye muri ino minsi ruri kuzikoresha runyuze ku ma conte y’arwo rukoresha yaba mu kwandika cyangwa mu kuvuga cyangwa mu kugaragaza ibimenyetso aho bikenewe mu guhangana no gusubiza abavuga nabi u Rwanda.

Ni mu gihe uru rubyiruko rwagiwe rusabwa kenshi n’abayobozi batandukanye kutifata ngo rurebere abifashiza imbuga nkoranyambaga baharabika banagoreka amakuru atariyo ku Rwanda nk’igihugu cy’arwo ahubwo na rwo rukazikoresha mu gusubizano no kunyomoza ayo makuru mabi atari meza cyane dore y’uko rubishoboye.

(Habimana Ramadhan)

Comments are closed.