MINISPORTS yamaze kwemerera Mashami amasezerano, ikibazo kiri mu maboko ya FERWAFA

7,037

Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera guha umutoza Mashami amasezerano mashya nk’umutoza w’ikipe y’igihugu, hasigaye ko na FERWAFA ibiha umugisha.

Amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ’Amavubi’, Mashami Vincent wari umaze imyaka 2 n’igice ayitoza yarangiye ku wa 11 Gashyantare 2021.

Kugeza ubu amastiko ni menshi ku bakunzi b’ikipe y’igihugu bibaza uzaragizwa iyi kipe niba Mashami Vincent yongererwa amasezerano cyangwa hashakwa undi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent aherutse kuvuga ko yumva nta cyizere yifitiye cyo kuba yakongera kuragizwa iyi kipe nk’umutoza mukuru.
Ati“Amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.”

Icyo gihe Guy Rurangayire umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS, yavuze ko Mashami atari we mutoza kampara mu ikipe y’igihugu, bityo ko abantu bakwiye gutegereza byinshi bazabimenya mu minsi iri imbere.
Ati“ Mashami ntabwo ari kampara, nta n’ubwo ikipe y’Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.”

N’ubwo yatangaje ibi, ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ko ku ruhande rwa MINISPORTS rwanyuzwe n’umusaruro wa Mashami Vincent ndetse ko biteguye kuba bamuha amasezerano, igisigaye ni uko na FERWAFA ibyemera.

Biteganyijwe ko MINISPORTS na FERWAFA bazakora inama maze FERWAFA yamwemeza akaba yahita asinya, bikazaba nyuma yo gutanga raporo y’umusaruro we n’ubwo bigoye ko hari icyo yazahindura.

Ni nabwo azahita ahamagara n’ikipe y’igihugu izakina umukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni umukino uzaba mu kwezi gutaha.

Nta gihindutse Mashami Vincent ni we uzayobora ikipe y’igihugu muri iyi mikino cyane ko yamaze gukingirwa icyorezo cya Coronavirus ari kumwe n’abakinnyi bakinnye CHAN 2020 akaba ari nabo azifashisha mu kwezi gutaha hakiyongeraho abakina hanze y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko tariki ya 28 Gashyantare ari bwo hazahamagarwa ikipe y’igihugu izakina umukino wa Mozambique na Cameroun mugushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni imikino yose izaba mu kwezi kwa Werurwe.

Comments are closed.