Mozambique: RDF yagize uruhare mu kubohora abagera kuri 600 bari barafashwe bugwate

7,764
Kwibuka30

Kuva muri Mata uyu mwaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo za Mozambique hamwe n’iza SADC, zimaze gusenya ibirindiro by’ibyihebe mu bice bya Catupa mu Karere ka Macomia, kamwe mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku wa kabiri tariki 02 Kanama 2022, bwatangaje ko ibyo bikorwa by’ubutabazi byakozwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe muri Mozambique, zifatanyije n’iz’icyo gihugu ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu muri Mozambique (IS-MOZ), nyuma yo kugabwaho ibitero simusiga n’Ingabo zihuriweho, yahungiye mu gace ka Nkoe na Nguida mu karere ka Macomia, ariko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC ziracyakomeje kubakurikirana aho bajya hose.

Kwibuka30

Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 y’amavuko, wari umaze umwaka yarashimuswe n’ibyo byihebe mu ishyamba rya Catupa, yashimiye ingabo zihuriweho zamutabaye anashimira ubutwari bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, zamwijeje kugarura umukobwa we wasigaye mu maboko y’ibyo byihebe.

Kuva muri Nyakanga 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado, mu gutanga ubufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara.

Comments are closed.