Mu cyumweru kimwe gusa Perezida Zelensky wa Ukraine asimbutse urupfu gatatu.

4,372
Kwibuka30
Guerre en Ukraine : Le président Zelensky se dit abandonné par ses alliés  face à l'armée russe

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky amaze gusimbuka urupfu inshuro eshatu aho yagiye yohererezwa amatsinda kabuhariwe mu kwica, akamuhusha.

Volodymyr Zelensky amaze gusimbuka urupfu inshuro eshatu ku bitero yagiye agabwaho n’amatsinda kabuhariwe mu kwivugana banzi yo mu Burusiya.

Aya matsinda yagerageje kwivugana Perezida Zelensky mu cyumweu gishize, arimo itsinda kabuhariwe rya Wagner rizwi mu bikorwa byo kwivugana abanzi b’u Burusiya ndetse na Chechen yombi yoherejwe ahawe ubutumwa bwo kumwivugana.

Kwibuka30

Ubunyamabanga bw’Urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine ndetse n’Igisirikare cy’iki Gihugu, zemeje ko habayeho kugerageza kwica Perezida Zelensky inshuro eshatu mu cyumweru gishize ariko akarusimbuka.

Dailymail dukesha aya makuru, ivuga ko itsinda rya Wagner riri mu yagerageje ibi bikorwa, rifite abasirikare 400 bakambitse i kyiv aho rifite ubutumwa bwo kwivugana abantu 24.

Abagize aya matsinda, bavugwaho kugira imyitozo idasanzwe mu kwivugana abanzi, bakaba bagereranywa na KGB yahoze izwiho ibikorwa nk’ibi.

Umuherwe Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bavugwaho guha akazi aba barwanyi kabuhariwe uherutse guhabwa imirimo na Putin.

Ibitangazamakuru mpuzahanga bivuga ko iki gikorwa kiramutse kigezweho, cyaba ari indangakamere ku buryo cyakora kuri Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya uri gutungwa agatoki n’amahanga.

Comments are closed.