Mu kanya gato Amanota y’abasoza ay’isumbuye arashyirwa hanze

377,383

REB imaze gutangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ishyira ahagaragara amanota y’abanyeshuri barangije ayisumbuye

Binyujijwe ku rukuta rwayo, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB cyatangaje bitarenze saa munani zo ku manywa wo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Gashtantare 2020 icyo kigo gishyira hanze amanota y’abanyeshuri bashoje ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2019. Ni umuhango uri bubere mu cyumba cy’inama cya REB I Remera mu Karere ka Gasabo.

Biteganijwe ko hashyirwa hanze amanota y’abigaga muri REB bigaga ibyitwa enseignement général ndetse n’abiga amasomo y’imyuga bakunze kwita WDA.

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi bishimye cyane kuko bizatuma abashaka gukomeza kwiga bazahita babona uko biyandikisha muri uku kwa gatatu.

Comments are closed.