Mu kwezi kumwe gusa kwa Mutarama, abantu bagera kuri 34 bahitanywe n’ibiza

8,186
Image result for Ibiza mu rwanda

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko ibiza byiganjemo ibyatewe n’imvura byabaye guhera mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021 kugeza tariki ya 16 Gashyantare bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 34.

Imibare itangwa n’iyo Minissiteri igaragaza ko mu bishwe n’ibyo biza harimo 19 bishwe n’imvura mu gihe 15 bakubiswe n’inkuba. bamwe muri bo bakomoka mu Karere ka Nyamasheke, aka Gatsibo, Karongi, n’aka Rutsiro.

Abakomerekejwe n’ibyo biza ni 76 barimo 67 bakubiswe n’inkuba, umunani bakomerekejwe n’imvura nyinshi bose babaruwe mu turere twa Nyamasheke, Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Karongi, Kicukiro na Nyanza.

Inzu zasenyutse ni 498 zirimo izasenywe n’ingaruka z’imvura nyinshi 431, izasenywe n’urubura 50, izafashwe n’inkongi 11 zikaba zarabaruwe mu Turere twa Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Gasabo, Huye, Nyanza na Rusizi.

Hangiritse imyaka iri kuri hegitari 793.5 zirimo hegitari 747.5 zangiritse mu Karere ka Nyanza, Huye, Kayonza, Kirehe, Nyabihu bitewe n’imvura nyinshi.

Hapfuye inka 38 zirimo 36 zakubiswe n’inkuba mu Karere ka Karongi, Ngoma, Nyabihu, Ngororero, Nyanza na Rutsiro. Andi matungo yishwe n’ibiza abarirwa mu 1,266 hakaba harimo 1,238 yishwe n’imvura nyinshi.

Ibyumba by’amashuri byasenyutse ni 19 birimo 18 byatwawe n’umuyaga mu Karere ka Gisagara, Huye, Kamonyi na Rutsiro. Imihanda 17 yarangiritse ikaba irimo 16 yasenywe n’imvura nyinshi muri Rubavu, Karongi na Nyamasheke; ibiraro 14 byarasenyutse muri Nyabihu, Rubavu, Rusizi, bikaba birimo 13 byasenywe n’imvura nyinshi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 uyu mwaka, hagiye hagwa imvura nyinshi mu duce dutandukanye tw’Igihugu nubwo ari mu gihe cy’Urugaryi rutamenyerewemo imvura nyinshi.

MINEMA ishimangira ko mu gihe cyose imvura igwa, abantu baba basabwa kwitwararika kuko ishobora gutera ibiza byiganjemo cyane ibiterwa n’inkangu, imyuzure, inkuba, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura.

MINEMA iti: “Iyo bibaye rero, hari aho biteza impfu, gukomereka, isenyuka ry’inzu, kwangirika kw’imyaka, kw’ibikorwaremezo, kw’ibidukikije n’ibindi bihombo bitandukanye nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize.
MINEMA ishishikariza abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba kugira ngo turusheho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.”

Ni mu gihe kandi hagitegerejwe icyegeranyo kizatangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kigaragaza ishusho rusange y’imvura iteganyijwe mu gihembwe cy’imvura cy’itumba rya 2021.

Image result for Ibiza mu rwanda

Comments are closed.